English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Davido yakoze ubukwe bw'amateka bwitabwirwa n'abarimo Perezida(Amafoto) 

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON ‘Davido’ yakoze ubukwe na Chioma Rowland bamaze imyaka itandatu bakundana bakaba baranabyaranye abana batatu barimo umwe wapfuye.

Ni ubukwe bwabereye i Lagos, itariki ya 25 Kamena 2024, bwitabirwa n’ibyamamare n’abanyapolitiki barimo n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo.

Impamvu ubu bukwe bwagarutsweho cyane biterwa no kuba bwarahurije hamwe abahanzi barimo Asake, Patoranking, abagize itsinda rya P Sqaure, Don Jazzy n’abandi basangiye umwuga na Davido.

Hari kandi bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Super Eagles barimo Jay Jay Okocha wakanyujijeho muri ruhago n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga batandukanye.

Nyuma y’uko Davido na Chioma bakoze ubukwe bafashe indege bajya mu kwezi kwa buki.

 



Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Menya byinshi kuri Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda n'ibitendo yakoze

Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka babiri bajyanwa mu bitaro bya CHUK



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-28 09:42:26 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Davido-yakoze-ubukwe-bwamateka-bwitabwirwa-nabarimo-PerezidaAmafoto-.php