English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Meddy yashize hanze  indirimbo yise ‘Grateful’

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamenyekanye nka Meddy, yasohoye indirimbo yise ‘Grateful’.

Ni indirimbo ishingiye ahanini ku magambo yo gushimira Imana, kuko yamubereye nziza cyane.
Ibi bishimangizwa no kuba mu minsi yashize, akoresheje imbuga nkoranyambaga ze yanyujijeho ubutumwa agira ati “Rwari urugendo rutoroshye ariko Imana yangiriye neza”.

Indirimbo Grateful igizwe n’amwe mu magambo avuga ngo yumvise ijwi mu mutima we ryiza cyane, ati ndaje ngushimire, biratangaje uburyo unkunda, ngukeneye birenze ikindi gihe, nta mbaraga zandwanya uhari Mana, niyo mpamvu nizereye muri wowe.

Meddy akomeza agira ati “Nyagasani ngukeneye birenze mbere, wangize umunyembaraga, ugira ibintu byose byiza, inzira zawe ni nziza ibihe byose, nari kuba iki ntagufite?”

Ngabo Medard Jobert wamenyekanye mu muziki nyarwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga nka Meddy, yaherukaga gusohora indirimbo muri 2021, ubwo yasohoraga iyitwa ‘Queen of Sheba’.

Indirimbo nshya yasohoye ku wa gatandatu, mu gihe cy’isaha imwe yari imaze gusurwa n’abantu barenga 5000, ibigaragaza ko abakunzi be ndetse n’abamukurikira bari bakumbuye kumva ibihangano bye, bikaba binitezwe ko abayireba bashobora gukomeza kwiyongera.

 

 yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

RURA yashizeho amabwiriza agamije gukumira abatekamutwe n'abatubuzi

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

Félix Tshisekedi yashize mu majwi Joseph Kabila nk'umwe mu bafasha M23



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-15 12:03:33 CAT
Yasuwe: 222


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Meddy-yashize-hanze--indirimbo-yise-Grateful.php