English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Hasohotse amashusho ya Rwatubyaye Abdoul asomana mu buryo bwimbitse n’inkumi yavuzweho gusenyera Karera Hassan umaze iminsi yimukiye muri Finland.

 

Ni amashusho yashyizwe hanze n’uyu mukobwa witwa Liliane uzwi nka Lilly ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa yasangije abamukurikira kuri WhatsApp asomana na Rwatubyaye arangije agira ati “I miss my baby”, amagambo yumvikanisha urwo akumbuye uyu mukinnyi.

Aya mashusho agiye hanze mu gihe uyu mukobwa amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko cyane ko asanzwe atuye ku mugabane w’i Burayi.

Mu gihe cyashize havuzwe amakuru y’uko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo rwa Rwatubyaye ariko ntiyigeze atinda mu matwi y’abantu kuko uyu mukinnyi yahise agaragaza ko asanzwe afite umukunzi unaherutse kwitaba Imana.

Uyu mukobwa wagaragaye asomana na Rwatubyaye, yari aherutse kugarukwaho nk’uwagize uruhare mu gusenyera Karera Hassan umaze igihe yimukiye muri Finland.

Ibi byabaye nyuma y’aho Lilly asohoreye amashusho ari kugirana ibihe byiza na Karera ku munsi mukuru w’amavuko w’uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka APR FC na Kiyovu Sports.

Nyuma y’uko ayo mashusho agiye hanze, byababaje cyane uwari umugore wa Karera ahita yerura iby’uko batandukanye.

Nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Karera, uyu mugore yaje kwibasirwa na Lilly amushinja kumuharabika ko yamutwariye umugabo nyamara we nta ruhare yagize mu itandukana ry’urugo rwabo.

 

Yanditswe na Bwiza divine

 



Izindi nkuru wasoma

Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi babiri barimo umusore n’inkumi barapfa.

Perezida Kagame yakiriwe na Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi muri Qatar.

Umuhanzi kazi Zari Hassan yatunze agatoki kompanyi y’indege ya Uganda Airlines.

Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.

Abadashyigikiye ubutegetse bwa Samia Suluhu Hassan batawe muri yombi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-14 10:27:03 CAT
Yasuwe: 272


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Rwatubyaye-asomanye-ninkumi-yavuzweho-gusenyera-Karera-Hassan.php