English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Umuhanzikazi Mugisha Elizabeth (Liza Mugisha), yahishuye ko agiye kwibaruka imfura ye akaba umwana w’umunyamakuru Ishimwe Edson wamenyekanye nka Edman ubwo yakoraga kuri Prime TV batandukanye nyuma y’amezi atanu barushinze.

 

 

 

 

Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise Mon Bébé, Liza Mugisha yagaragaye nk’umugore utwite inda nkuru ndetse yiteguye kwibaruka imfura ye.

Mu kiganiro na IGIHE Liza Mugisha yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze yifuza gutanga ubutumwa bw’urukundo ku mwana yitegura kwibaruka ariko ahamya ko ari n’impano yageneye buri mubyeyi wese witegura kwibaruka.

Ati “Ni ubutumwa nageneye umwana wanjye nitegura kwibaruka, ariko buri mubyeyi ashobora kubugenera umwana we.”

Abajijwe ku makuru y’umugabo we baherutse gutandukana nyuma y’amezi atanu gusa bakoze ubukwe, Liza Mugisha yavuze ko we yahisemo kutazigera avuga kuri iki kibazo.

Ati “Ni icyemezo cyanjye, sinifuza kuzigera mvuga kuri icyo kibazo, wenda we mwazamubaza gusa simba nshaka kubivugaho.”

Amakuru avuga ko muri Gicurasi 2022 ari bwo Liza Mugisha na Edman batandukanye nyuma y’amezi ane gusa bimukiye muri Canada aho Liza yari asanzwe atuye. Tariki 19 Ukuboza 2021 nibwo Edman n’umuhanzikazi Liza Mugisha bakoze ubukwe.

Ishimwe Edson na Mugisha Elizabeth bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Kigali nyuma y’iminsi mike bahita berekeza muri Canada.

 

 

 

Yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-11 11:09:42 CAT
Yasuwe: 202


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Umuhanzikazi-Liza-Mugisha-agiye-kwibaruka-umwana-wa-Edman.php