English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igitaramo Marina na Yvan Muziki bamaze igihe bavugwa mu rukundo bari bagiye gukorera i Dubai cyajemo kidobya, bituma cyimurwa ku mpamvu zitatangajwe.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Marina yavuze ko iki gitaramo cyari giteganyijwe ku wa 3 Ukuboza 2022 cyimuriwe ku wa 10 Ukuboza 2022 ku bw’impamvu atigeze atangaza.

Icyakora, amakuru IGIHE ifite ni uko cyahagaritswe n’ubuyobozi bwa The Mane Music bwasabye ko cyakwigizwa inyuma, hakabanza kuba ibiganiro na Bad Rama usigaye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bad Rama utegerejwe i Kigali ku wa 1 Ukuboza 2022, yasabye ko yabanza kugirana ibiganiro na Marina mbere y’uko hagira ikintu icyo aricyo cyose gikorwa.

Mu biganiro Marina na Bad Rama bagomba kugirana, harimo ibijyanye no kuvugurura imikoranire wabonaga ko imaze igihe idahagaze neza.

Hari kandi amakuru avuga ko Bad Rama yari yemeye ko bategura iki gitaramo tariki 3 Ukuboza 2022 kuko yari yizeye kugera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo 2022, ariko ku munota wa nyuma ahindurirwa indege, bituma agomba kugera i Kigali ku wa 1 Ukuboza 2022.

Ibi bivuze ko Bad Rama yari kugera i Kigali, bwacya Marina na Yvan Muziki bagahita berekeza i Dubai.

Ku bw’uyu mugabo uyobora The Mane Music, icya mbere akeneye kuri uyu muhanzikazi ni ibiganiro bizavamo kuvugurura imikoranire itumye imyaka iba ibiri ibikorwa byabo bigenda biguruntege.

Bivugwa ko kuva Marina yatangira urugendo rw’urukundo na Yvan Muziki, umwanya yahaga ibikorwa bya The Mane Music wagabanyutse ndetse ahindura imyitwarire.

Ngo byababaje cyane ubuyobozi bw’iyi sosiyete, iki kikaba ari kimwe mu bibazo Bad Rama akeneye gukemura mu mavugurura menshi yifuza.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko Marina atishimiye kuba akorerwa ibintu bike mu muziki, bitumye amara imyaka ibiri asubira inyuma mu muziki, ndetse n’ibindi bumvikanye mu masezerano bidashyirwa mu bikorwa.

Nyuma y’ibiganiro bizahuza uyu muhanzikazi na Bad Rama, niho hazava umwanzuro wo gukomeza imikoranire izaba ivuguruye cyane ko abari hafi y’impande zombi bahamya ko mu gihe batabasha kumvikana, bashobora no guhagarika ibyo gukorana.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.

Dr. Utumatwishima azitabira igitaramo cy’imbaturamugabo cya Bruce Melodie.

Umuhanzi Dr Jose Chameleone afite igitaramo cy’imbaturamugabo i Kigali.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-01 10:08:40 CAT
Yasuwe: 266


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Yvan-Muziki-na-Marina-igitaramo-cyabo-i-Dubai-cyajemo-kidobya.php