English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
AHUPA ifite Indimi ebyiri ku bihembo bya Salax Awards.



Yanditswe na Jean Claude MUNYURWA

Mu minsi ishize Ahupa yatangaje ko  itambuye abahanzi, amafaranga  ahuwo ko ngo amafaranga arahari , Ivuga ko ngo abahanzi ari bo bafite ikibazo, bamwe mu bahanzi bagerageje kubeshyuza ibyo AHUPA yatangaje, StarTimes yo yateraga inkunga iki gikorwa yanyomoje ibyo kuba itaratanze amafaranga ku gihe nkuko byari biteganyijwe.

Bamwe mu bafanzi bitabiriye iki gikorwa bamaze kumva ibyo AHUPA itangaza kuri iki kibazo yemeza ko ngo abahanzi aribo bafite ikibazo ngo kuko banze gutanga imisoro.

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rizwi kw’izina rya Active, yavuze ko  ikibazo kitari ku misoro, nk’uko AHUPA ibivuga ngo kuko batari kwanga kuyitanga kandi bazi akamaro kayo.

 AHUPA ivuga ko mu bahanzi bamaze kubona amafaranga yabo, harimo Uncle Austin.

 Uyu Uncle Austin, yatangaje ko bamuhaye amarafanga ariko atuzuye, ku buryo ngo hari ayo akishyuza bataramuha. Aragira ati ‘Amafaranga barayampaye ariko bampaye igice, bagombaga kumpa ibihumbi 700, ariko bampaye ibihumbi 500 byonyine. Hari ibihumbi 200 batarampa’.

Ntabwo ari Uncle Austin wenyine wahawe amafaranga atuzuye, kuko ngo hari n’abandi bahanzi batsinze ariko bakaba ntanumwe urabona amafaranga yabo.

 Intore Tuyisenge ni umuhanzi akaba ari na we Perezida w’ urugaga rw’abahanzi yabwiye yavuze  ko muri ibi bihembo harimo byinshi bidasobanutse. Yagize ati “Ubundi umushinga watangiye buri muhanzi agomba guhabwa miliyoni imwe. Biba ibihumbi 700, abahanzi beremera kuyakira, none byageze kuri 500. Ibi ni ugutesha agaciro abahanzi kadi ntitwabyemera.”

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Koperative ebyiri zahembwe miliyoni 5.6 zisabwa kwiteza imbere.

Bayobowe na Vinicius Junior: Menya abakinnyi n’abatoza bahawe ibihembo bitangwa na FIFA.

Mu Rwanda Perezida Kagame yakiriye abitabiriye inteko rusange ya FIA, n’itangwa ry’ibihembo.

Kigali: Imodoka yikorera imizigo ya Fuso yagonze bikomeye izindi ebyiri abaturage babiri barakomerek

Lionel Messi yo ngeye kugaragara kurutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo bitangwa na FIFA.



Author: Jean Claude MUNYURWA Published: 2019-09-19 05:35:48 CAT
Yasuwe: 563


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
AHUPA-ifite-Indimi-ebyiri-ku-bihembo-bya-Salax-Awards.php