English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
AMAFOTO: Alpha Rwirangira yakoze ubukwe


Ijambonews. 2020-08-24 18:46:25

Umuhanzi Alpha Rwirangira benshi bibukira ku kuba yaregukanye irushanwa rya Tusker Project Fame, yakoze ubukwe n’umukunzi we Liliane Umuziranenge, ni ubukwe bwabereye muri Canada. ku wa Gatandatu kuko tariki 22 Kanama 2020 i Montreal muri Canada habaye ibirori bikomeye byo gushyingiranwa kwa Alpha Rwirangira n’umukunzi we Liliane Umuziranenge.

Ubukwe bwabo bwasusurukijwe n’umuhanzi Kaneza Sheja wigishijwe na Masamba Intore ndetse n’umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo, Mighty Popo. Masamba Intore yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ko atewe ishema no kuba umunyeshuri we yaririmbiye abari bitabiriye ibi birori, akabakumbuza u Rwanda mu mbyino za gakondo. Anifuriza urugo ruhire Alpha Rwirangira.

Ati “Wakoze cyane Alpha Rwirangira. Umuhanzi ukomeye nkunda cyane. Uzagire urugo ruhire. Wakoze cyane munyeshuri wanjye Kaneza Sheja (Umunyeshuli wacu jyewe na Popo Mighty). Gakondo ni sugire isagamba.”

Kuri iki Cyumweru Alpha Rwirangira yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ifoto y’umugore we agaragaza ko amukunda maze amushushanya nka Juliet, uzwi mu nkuru y’urukundo ya Romeo & Juliet. Gusa nta kindi kintu kirenze yarengejeho.

Alpha Rwirangira akaba akoze ubukwe na Umuziranene Liliane nyuma y’imyaka 3 bakundana, dore ko muri 2017 ari bwo Alpha Rwirangira yahishuye ko nyuma ya Esther ari mu rukundo ariko yirinze gutangaza izina ry’umukunzi we.

Umugore wa Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira yari yabukereye, ari kumwe n'abasore bamwambariye



Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Menya byinshi kuri Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda n'ibitendo yakoze

Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka babiri bajyanwa mu bitaro bya CHUK



Author: Ijambonews Published: 2020-08-24 18:46:25 CAT
Yasuwe: 830


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
AMAFOTO-Alpha-Rwirangira-yakoze-ubukwe.php