English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yasinyishije umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga

Ikipe ya APR FC yasinyishije umukinnyi wa mbere ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Ronald Ssekiganda.

Ronald Ssekiganda yari amaze iminsi avugwa cyane muri APR FC ndetse iyi nkuru izamuka cyane ubwo uyu musore yasezeraga abakinnyi ba Villa SC yakinagamo umwaka w’imikino ushize.

Uyu musore asanzwe akina mu kibuga hagati nka nimero 6 ndetse asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda. Bivugwa ko uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC.

Ronald Ssekiganda areshya na metero imwe na Sentimetero 95, afite imyaka 29 kuko yavutse tariki 13 nzeri 1995.

Uyu mukinnyi yakinnye mu makipe arimo Lweza, Proline, Express, KCCA ndetse na Villa SC.



Izindi nkuru wasoma

Habuze iki ngo APR FC itwarwe umukinnyi ukomeye

Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi

APR FC yasinyishije umukinnyi ukomeye w’umunyamahanga

Kevin Muhire yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Jamus FC yo muri Sudani y'Epfo

Umukinnyi ukomeye wari witezwe muri APR FC yasinyiye Esperance De Tunis



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-16 09:32:34 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yasinyishije-umukinnyi-ukomeye-wumunyamahanga.php