English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ababyeyi bacitse ururondogoro: Yafashe nyina ku ngufu anateza umutekano muke.

Gicumbi: Umusore w’imyaka 33 wo mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi ashinjwa guteza umutekano muke, bikavugwa ko byabaye nyuma yo gufata nyina ku ngufu.

Abaturage bavuga ko byabaye tariki 20 Ukwakira 2024, bibera mu mudugudu wa Ntaremba, Akagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rwamiko.

Bavuze ko ahagana saa yine z’ijoro aribwo bumvise nyina w’uwo musore atabaza, inzego z’ibanze zirahagera, zijyana uwo musore.

Umuyobozi w’umurenge wa Rwamiko Jolie Beatrice yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru   ati “ Amakuru yo kuba akora amahano yo kuryamana na nyina natwe twayumvishe mu baturage gusa ntabwo aritwe tubyemeza kuko hari izindi nzego zibishinzwe, haracyari gukorwa iperereza.’’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano mucye mu baturage bagahurura nijoro.

Yavuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari ibindi byaha yaba yarakoze.

Uwafashwe yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukure mu gihe iperereza rigikomeje.

Umukecuru bivugwa ko yahohotewe afite imyaka 55. Yari asanzwe abana n’umuhungu we mu nzu.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Polisi y’u Rwanda igiye gutangira gukoresha ‘drones’ mu kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.

U Rwanda rwaje ku isonga muri Africa mu kugira umutekano usesuye.

Nyuma yo gukubitirwa mu kabare yishe umugabo naho abana batatu bafatwa ku ngufu kuri Noheli.

Pascal Habababyeyi wakoraga kuri Radio & TV10 mu kiganiro AHABONA yapfuye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-25 18:43:47 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ababyeyi-bacitse-ururondogoro-Yafashe-nyina-ku-ngufu-anateza-umutekano-muke.php