Abacukuzi b’amabuye ya zahabu 36 bishwe n’inzara abandi 82 barazahaye cyane nyuma yo kuriduka.
Muri Afurika y’Epfo, mu gace ka Stilfontein, abacukuzi b’amabuye y’agaciro bakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bari bamaze igihe baraheze mu kirombe cya zahabu, bahuriyemo n’ikibazo cy’inzara, bamwe bakigwamo barapfa ubu imirambo igera kuri 36 akaba ari yo imaze gukurwa muri icyo kirombe, naho abandi 82 barazahaye cyane ariko bo batabawe bakiri bazima.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aho muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko hakiri indi mirambo myinshi isigaye muri icyo kirombe itaravanwamo, n’abandi bacukuzi bakiri bazima bataratabarwa.
Ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, urukiko rwategetse Guverinoma ya Afurika y’Epfo gufasha mu bikorwa byo gushakisha abantu baheze munsi muri icyo kirombe, bivugwa ko ari kirekire cyane.
Amashusho yarekanywe n’abahagarariye amatsinda y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro, yagaragaje ko hakiri abacukuzi babarirwa mu magana menshi bakiri mu kirombe, ndetse n’indi mirambo myinshi itarazamurwa.
Ikinyamakuru Washington Post cyanditse ko mu kwezi k’Ugushyingo 2024, aribwo ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwafashe icyemezo cyo gufunga amazi n’ibiribwa, kugira ngo bemere gusohoka muri icyo kirombe, kuko Polisi yagerageje kubasohoramo kenshi biranga biba iby’ubusa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show