English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abagabo babiri bakekwaho gusiga 'amazirantoki' inzu y'umuyobozi w'Umudugudu batawe muri yombi

Ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2024,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri b’abavandimwe bo mu Karere ka Ruhango, bakekwaho gusiga ‘amazirantoki’ ku nzu y’Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusebeya muri ako karere, nyuma yo kubatangaho amakuru ko bibye, bagafungwa, bafungurwa bakamubwira ko bazamuhemukira.

Aya makuru yemejwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars

Yavuze ati ‘‘Ni ikibazo cyabaye bucya ari ku Cyumweru. basanze ku nzu y’umuyobozi w’uwo mudugudu basizeho umwanda, hanyuma hatangirwa iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze tumusaba kuba yatanga ikirego, ubwo rero biracyari mu iperereza.’’

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rusebeya, Musabyeyezu Marie-Josée, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bagabo atari ubwa mbere bakekwaho kumugirira nabi, kuko hari ikindi gihe bamuranduriye imyumbati nyuma yo kubatangaho amakuru muri RIB ko bibye, batabwa muri yombi nyuma bafungurwa bakamubwira ko bazamugirira nabi.

Ati ‘‘Urugi rwo ku ruganiriro rwose barusize amazirantoki, amadirishya abiri hose no muri ‘grillage’ no mu birahure hose basizemo […] n’ubushize bari bandanduriye icyate cy’imyumbati bakimaraho.’’

“Bamaze kuyirandura barongera barabatwara bajya kubafunga, mu gihe na njye nkibikurikirana barongera barabafungura.’’

Musabyeyezu yasobanuye ko kuri iyo nshuro ya mbere bajya kumurandurira imyumbati, aba bagabo baketsweho gupfumura inzu y’urugo rwo mu mudugudu uturanye n’uwa Rusebeya abibwe bakabakeka, bagasaba Musabyeyezu Marie-Josée uburenganzira bwo gusaka abo bagabo bo mu mudugudu abereye umuyobozi.

Nyuma yo kubasaka, buri wese mu ru rugo rwe hasanzwe bimwe mu bikoresho byibwe birimo n’imyenda.

Musabyeyezu avuga ko kandi nyuma y’icyo gihe, Nzabandora Vianney yatemye umusaza wamufatiye mu murima ari kwiba ibijumba, ahungira i Kigali ndetse ko dosiye ye yari ikiri kuri RIB.

Avuga ko ikibazo cy’abo bagabo cyakomeje kubangamira abaturage biba ngombwa ko kiganirwaho mu nteko, nyuma yo kukiganiraho mu ruhame na bwo bamutera ubwoba. Asaba inzego zibishinzwe kukinjiramo kigacyemurwa mu buryo burambye, kuko ahorana ubwoba bw’uko na we bazamugirira nabi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-25 10:18:25 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abagabo-babiri-bakekwaho-gusiga-amazirantoki-inzu-yumuyobozi-wUmudugudu-batawe-muri-yombi.php