English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi bo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

Abahanzi bo muri Nigeria bamaze iminsi babwira isi yose agahinda bafite bitewe n’uko abumva indirimbo zabo kuri Spotify batabinjiriza nk’abumva ibihangano byo muri Amerika, Uburayi no mu Bwongereza.

 Donawon, umujyanama wa Tems yasobanuye ko abantu miliyoni bumva’Streams’ indirimbo yo muri Nigeria binjiriza umuhanzi $300. Ikibabaje rero ni uko abantu bangana gutyo bo muri Suwede binjiriza umuhanzi $8000-$10000.

Muri Mata 2025 Burna Boy, yanditse amagambo atarakiriwe neza n’ab’iwabo aho yaburiye abahanzi gushaka ubundi bucuruzi bakora kuko umuziki wabo udafite ububasha ku isoko ‘purchasing power’ nk’abahanzi bo muri Amerika n’I Burayi.

Icyakora igihugu nka Suwede cyashyize imbere cyane ubwo bucuruzi dore ko ari naho Spotify ifite icyicaro ariyo mpamvu kumva ibihangano by’abahanzi baho biri hejuru cyane mu isi.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ayobora Nigeria

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Ubuyapani bwananiwe gufata uruhande ku bushyamirane bwa Amerika na Iran



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-31 14:56:21 CAT
Yasuwe: 136


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahanzi-bo-muri-Nigeria-batewe-agahinda-nimibare-itinjiza-nko-muri-Amerika.php