English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Kiernan Forbes  batanu muri bo batawe muri yombi

Hashize iyumweru bitandatu umuraperi Kiernan Forbes [AKA arashwe , Polisi ya Cape Town imaze gutanngaza ko yataye muri yombi abagabo batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muhanzi.

Aba bacyekwaho kugira uruhare mwiraswa ry’umuhanzi bafatiwe  ahitwa Erica Square ubwo baribagiye guhaha.

Minisitiri w’umutekano muri Afurika y’Epfo aherutse kubwira Inteko ishinga Amategeko ko Polisi iri gukora ibishoboka byose mu gukemura iki kibazo, binyuze kuri za telefone z’abantu batandukanye.

Biteganyijwe ko aba bagabo bagiye koherezwa mu ntara ya KwaZulu-Natal kwisobanura ku birego bashinjwa

Kiernan ‘AKA’ Forbes yarashwe mu ijoro rya tariki 11 Gashyantare 2023 ku muhanda wa Florida mu gace ka Durban y’amajyepfo hanze ya restaurant yitwa Wish, uku kurasa kwaguyemo n’inshuti ye Tebello "Tibz" Motsoane

 

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-03-28 15:17:21 CAT
Yasuwe: 197


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakekwa-gugira-uruhare-mu-rupfu-rwa-Kiernan-Forbes--batanu-muri-bo-batawe-muri-yombi.php