English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abakoranye na Torsten Spittler mu Amavubi barishyuza FERWAFA arenga miliyoni 100 Frw.

Abakoranye n'umutoza Frank Torsten Spittler mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, bamaze igihe bishyuza Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) amafaranga arenga miliyoni 100 Frw baberewemo.

Abo bashaka ko bishyurwa barimo abatoza bungirije, Mulisa Jimmy na Rwasamanzi Yves, umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex, umukozi ushinzwe ibikoresho Munyaneza ‘Rujugiro’ Jacques, ndetse na Kamanzi Emery, usanzwe ari Team Manager, n’abandi batandukanye bakoranaga na Torsten Spittler mu Amavubi.

Amakuru agera kuri B&B Kigali avuga ko bakomeje guhatiriza FERWAFA bishyuza imishahara yabo ndetse n’ibindi bemererwa, by’umwihariko nyuma y’aho Torsten Spittler atandukanye n'Amavubi.

Mu gihe FERWAFA ivuga ko itegereje inkunga iva muri Minisiteri ya Siporo, abakoranaga na Torsten Spittler bamaze amezi agera kuri 4 bashaka kwishyurwa, ariko kugeza ubu nta mafaranga bahawe. Kugeza muri Nzeri 2024, ubwo Amavubi yatangiraga urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025, abakoranaga na Torsten Spittler bose batarabona imishahara yabo.

Mu gihe abakoranye na Torsten Spittler bagerageje gukemura iki kibazo, FERWAFA ivuga ko yagiye ikora ubuvugizi kugira ngo abatoza ndetse n’abakoranaga nayo baberewemo amafaranga bayasabe, kandi irateganya kubishyura bitarenze Gashyantare 2025.

Kugeza ubu, Amavubi afite ikibazo cyo kutagira umutoza mukuru, nyuma y’uko Torsten Spittler asezeye mu Ukuboza 2024, ndetse FERWAFA itangaje ko itazakomeza gukorana na we. Amavubi yitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi mu 2025, aho azahura na Nigeria ku itariki 17 Werurwe 2025 mbere yo kwakira Lesotho.



Izindi nkuru wasoma

Masita yakoze ikindi gikorwa cy’agatangaza , nyuma yo gutsindira isoko ryo kwambika Amavubi.

Ninde ukwiriye gutoza She-Amavubi nyuma yuko Rwaka Claude yeretswe imiryango isohoka.

FERWAFA: Dore ibisabwa kugira ngo witabire amahugurwa yo ku rwego rwa Licence C ya CAF.

Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana yabonye ikipe nshya.

Abakoranye na Torsten Spittler mu Amavubi barishyuza FERWAFA arenga miliyoni 100 Frw.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 20:50:08 CAT
Yasuwe: 30


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abakoranye-na-Torsten-Spittler-mu-Amavubi-barishyuza-FERWAFA-arenga-miliyoni-100-Frw.php