Abana bane barohamye mu mazi bose barapfa.
Muri Tanzania, abana 4 bakomoka mu Ntara ya Simiyu, barohamye mu mazi bose barapfa mu gihe barimo bagerageza gutabarana, nyuma y’uko umwe muri bo yabanje kunyerera akagwa mu kizenga bavomagamo amazi yo kumesa bagenzi be bajyamo bashaka kumutabara birangira bose bapfiriye muri ayo mazi.
Ukuriye Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro muri iyo Ntara ya Simiyu Faustin Mtitu yabwiye Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania ko abo bana uko ari bane, bari bafite hagati y’imyaka 15-17 y’amavuko, bakaba bapfuye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku itariki 13 Ukuboza 2024.
Umwe mu baturiye icyo kizenga, yavuze ko ku ntangiriro cyari cyacukuwe hagamijwe gukuramo itaka ryo kubumbisha amatafari, nyuma kigenda kiba kirekire kikajya kibikamo amazi.
Uwarohoye imirambo y’abana bamaze gupfa yavuze ko icyabaye ari uko umwana warohamye mbere yakandagiye ahantu habi maze ahita anyerera agwa mu mazi, hanyuma abandi bari kumwe nawe bagenda biroha mu mazi umwe umwe bashaka uko batabarana birangira bose uko ari bane bapfuye. Ajya kurohora iyo mirambo, ngo hari ibiri yasanze ireremba ku mazi, ariko indi ibiri yari yasigayemo ngo byamusabye kwibira akajya mu mazi hasi cyane kugira ngo ayizamure.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show