English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abana b'impinja b'impanga bicanywe na nyina mu gitero cya Israel muri Gaza

Abana b'impinja b'impanga biciwe mu gitero cya Israel cyo mu kirere muri Gaza ubwo se yari ari ku biro by'ubutegetsi by'aho batuye yagiye kubandikisha ko bavutse.

Asser, umuhungu, na Ayssel, umukobwa, bari bamaze iminsi ine bavutse ubwo se Mohammed Abu al-Qumsan yajyaga gufata ibyemezo by'amavuko byabo.

Icyo gihe ubwo atari ari mu rugo, abaturanyi be bamuhamagaye bamubwira ko urugo rwe rwo mu mujyi wa Deir al Balah rwarashweho igisasu.

Icyo gitero cyanishe umugore we na nyirakuru w'izo mpanga.

Yagize ati: "Sinzi uko byagenze. Mbwirwa ko ari igisasu cyakubise inzu."yongeyeho ati: "Sinanabonye akanya ko kwishimira ko bavutse."

Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko impinja 115 zavutse ubundi zikicwa muri iyi ntambara.

Ibiro ntaramakuru AP bitangaza ko uwo muryango wari wakurikije itegeko ryo guhunga ukava mu mujyi wa Gaza mu byumweru bibanza by'intambara ya Israel na Gaza, ushaka aho kwikinga mu gice kiri rwagati muri Gaza, nkuko igisirikare cya Israel cyabitegetse.

Israel ivuga ko igerageza kwirinda kugirira nabi abasivile, ndetse yegeka impfu zabo ku kuba Hamas ikorera mu duce dutuwemo mu bucucike, no gukoresha inyubako za gisivile nk'ahantu ho kwikinga.

Ariko abategetsi ba Israel ni gacye bagira icyo bavuga ku gitero ukwacyo.

Ahantu nk'aho ho kwikinga muri Gaza hagiye hagabwaho ibitero mu byumweru bicye bishize.

Ku wa gatandatu, igitero cya Israel cyo mu kirere ku nyubako y'ishuri mu mujyi wa Gaza icumbikiye Abanye-Palestine bavuye mu byabo cyishe abantu barenga 70, nkuko umuyobozi w'ibitaro yabibwiye BBC.

Umuvugizi w'igisirikare cya Israel yavuze ko iryo shuri "ryakoraga nk'ikigo cya gisirikare gikorerwamo na Hamas na Islamic Jihad", ibyo Hamas yahakanye.

Israel yahakanye umubare w'abapfuye, ariko BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga imibare itangwa na buri ruhande.

Kuva intambara yatangira mu Ukwakira umwaka ushize,Abanye-Palestine barenga 39,790 bamaze kwicirwa muri icyo gikorwa cya Israel, nkuko bivugwa na minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-14 09:25:29 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abana-bimpinja-bimpanga-bicanywe-na-nyina-mu-gitero-cya-Israel-muri-Gaza.php