English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 61 bahitanywe n'impanuka y'indege muri Brezili

Abantu 61 ni bo byatangaje ko baguye mu mpanuka y’indege yahanutse, mu ntara ya São Paulo muri gihugu cya Brezili ubwo yavaga  Cascavel mu ntara ya Paraná mu majyepfo ya  Brezili mu mu mjyi wa Vinhedo.

Ni impanuka y’ indege yo mu bwoko bwa ATR72-500  yari itwaye abagenzi 57 n’abakozi bane, nta muntu n’umwe wabashije kuyirokoka  nkuko bitangazwa n’abayobozi b’ iyi Kompanyi.

Umukuru w’igihugu cya Brezili Luiz Inácio Lula da Silva, yahumurije incuti n’imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka. umuyobozi w’ Intara ya São Paulo, Tarcísio Gomes de Freitas, nawe yahise atangaza icyunamo cy’ iminsi itatu muri iyi ntara yose.

Abayobozi b’ iyi Kompanyi bavuga ko agasanduku kabika amakuru y’ingendo z’iyi ndege ya ATR72-500 katoraguwe bityo ko Kompanyi ATR, y’Ubufaransa n’Ubutaliyani yakoze iyi ndege, ivuga ko izafasha mu bikorwa by’iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Nubwo iyi mpanuka yabereye mu gice gituwe n’abaturage, ntamuntu iyi ndege yaguyeho cyangwa ngo imukomeretse uretse inzu imwe yangirije aho abaturage bavuze ko bagiye kubona bakabona iyi ndege imanuka butosho yibarangura nyuma bakumva ikintu gituritse nk’ inkuba mu kanya gato babona umwotsi mwinshi wirabura mu kirere batuyemo.

Bamwe mu bagenzi baganiriye na Reuteurs dukesha iyi nkuru bashakaga kujyana nayo ariko bagera kukibuga bakabuzwa kwinjira ngo kuko bakererewe ndetse ikabasiga ababaye  baravuga ko barimo gushima Imana cyane kubera ko nyuma yo kumenya ko indege bangiwe kujyamo yakoze impanuka, barumva ari igitangaza babonye.

Iyi mpanuka niyo mpanuka  ya mbere y’indege ibaye mbi muri Brezili kuva mu mwaka w’ 2007, nyuma y’ igihe na none habaye impanuka y’ indege y’ikompanyi TAM Express yahanutse maze irashya irakongoka ku kibuga cy’indege cya Congonhas i São Paulo, abantu 199 bakahasiga ubuzima.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-11 19:30:59 CAT
Yasuwe: 61


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-61-bahitanywe-nimpanuka-yindege-muri-Brezili.php