English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanya-Palestine basabwe guhunga igitaraganya bakava muri Gaza

Israel yongeye kuburira abaturage bo muri Gaza guhunga bakava muri uwo mujyi kuko hagiye kongera kuba isibaniro ry'intambara.

Indege itagira abapilote n'utudege tutagira abapilote twazengurutse muri Gaza dukwirakwiza impapuro ziburira abari muri ibyo bice guhita batangira kujya aho bategetswe.

Umuryango w'abibumbye uvuga ko ufite impungene kuri aya mabwiriza ari gutangwa n'ingabo za Isreal IDF ibategeka gukura akarenge kabo muri Gaza.

Si ubwa mbere Abanya-Palestine bategekwa guhunga kuko inshuro nyinshi uyu mujyi wagiye uba isibaniro ry'intambara hagati y'abarwanyi b'umutwe wa Hamas n'ingabo za Israel.

Kuruhande rwa Hamas,ivuga ko kubona Israel isubiriye gukorera intambara muri ako gace ari impamvu yatuma ibiganiro bitagenda neza kandi ibyo biganiro byashoboraga gutuma harekurwa imfungwa z'intambara ku mpande zombi.

Abantu barenga 38.295 bamaze kwicwa muri Gaza kuva intambara yatangira mu Ukwakira umwaka ushize, nk'uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe ubuzima igenzurwa na Hamas.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-11 09:27:26 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AbanyaPalestine-basabwe-guhunga-igitaraganya-bakava-muri-Gaza.php