Abanyamakuru basabwe kutivanga muri Politike mu bihe by'amatora
Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite,Abanyamakuru basabwe gukora kinyamwuga bagatanga amakuru ariko bakirinda kwivanga mu bikorwa bya politike.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yahuje abanyamakuru yari igamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye n'uburyo bakwiye kwitwara mu gihe cy'amatora, harimo gukora cyinyamwuga ndetse no gufasha abaturage mu kubona amakuru yerekeranye n'amatora.
Umuhuzabikorwa w'umuryango w'abanyamkuru baharanira amahoro (Pax Press), Albert Baudouin yavuzeko kubera amatora ateganijwe mu bihugu bitandukanye muri Afurika ndetse no mu Rwanda, basanze abanyamakuru bagomba kugira ubumenyi buhagije mu gutangaza amakuru yerekeranye n'amatora.
Ati"twasanze abanyamakuru bagomba kugira ubumenyi buhagije mu gutangaza amakuru ajyanye n'amatora kuko ku isi hose ibihugu 64 bifite amatora,muri Afurika ibihugu 19 bizakora amatora niyo mpamvu umunyakuru wo mu Rwanda agomba kugira amakuru yerekeranye n'amatora."
Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa batangajeko nubwo hari ibyo baba basanzwe bazi bagomba guhugurwa kugirango ubumenyi baba bafite burusheho kwiyongera.
Marie Louise Uwizeyima umwe mu banyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa yasabye abanyamakuru kumenya inshingano yabo bakirinda gutambikira mu nshingano.
Ati" iyo umunyamakuru atambikiye mu matora agahinduka umunyapolitike bishobora kuyobya abaturage,ahubwo akwiye kuba umuyoboro wo gutuma impande zombi mu matora zibona amakuru ku buryo burambuye.
Abanyamakuru bibukijwe ko mu matora yo mu gihe cyashize abanyamakuru bitwaye neza ariko byagaragaye ko hari abanyamakuru bagiye batambikira bamwe bakivanga mu bukorwa bya politike.
Abanyamakuru bose bahurije kukuba bagomba kuba intangarugero barangwa no gukorana ubunyamwuga bakirinda kuba hari ibikorwa bishobora gutuma haba amakimbirane bakabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite ateganijwe ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka mu gihe Abanyarwanda baba mu muhanga bazatora tariki ya 14 Nyakanga 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show