English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyamakuru basabwe kutivanga muri Politike mu bihe by'amatora

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite,Abanyamakuru basabwe gukora kinyamwuga bagatanga amakuru ariko bakirinda kwivanga mu bikorwa bya politike.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yahuje abanyamakuru yari igamije  kubongerera ubumenyi mu bijyanye n'uburyo bakwiye kwitwara mu gihe cy'amatora, harimo gukora cyinyamwuga ndetse no  gufasha abaturage mu kubona amakuru yerekeranye n'amatora.

Umuhuzabikorwa w'umuryango w'abanyamkuru baharanira amahoro (Pax Press), Albert Baudouin  yavuzeko kubera amatora ateganijwe mu bihugu bitandukanye muri Afurika ndetse no mu Rwanda, basanze abanyamakuru bagomba kugira ubumenyi buhagije mu gutangaza amakuru yerekeranye n'amatora.

Ati"twasanze abanyamakuru bagomba kugira ubumenyi buhagije mu gutangaza amakuru  ajyanye n'amatora kuko ku isi hose  ibihugu 64 bifite amatora,muri Afurika ibihugu 19 bizakora amatora niyo mpamvu umunyakuru wo mu Rwanda agomba kugira amakuru yerekeranye n'amatora."

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa batangajeko nubwo hari ibyo baba basanzwe bazi  bagomba guhugurwa kugirango ubumenyi baba bafite burusheho kwiyongera.

Marie Louise Uwizeyima umwe mu banyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa yasabye abanyamakuru kumenya inshingano yabo bakirinda gutambikira mu nshingano.

Ati" iyo umunyamakuru atambikiye mu matora agahinduka umunyapolitike bishobora kuyobya abaturage,ahubwo akwiye kuba umuyoboro wo gutuma impande zombi mu matora zibona amakuru ku buryo burambuye.

Abanyamakuru bibukijwe ko  mu matora yo mu gihe cyashize  abanyamakuru bitwaye neza ariko byagaragaye ko hari abanyamakuru bagiye batambikira bamwe bakivanga mu bukorwa bya politike.

Abanyamakuru bose bahurije kukuba bagomba kuba intangarugero  barangwa no gukorana ubunyamwuga bakirinda kuba  hari ibikorwa bishobora gutuma haba amakimbirane bakabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda.

Amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite ateganijwe ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka  mu gihe Abanyarwanda baba mu muhanga bazatora tariki ya 14 Nyakanga 2024.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-31 13:58:33 CAT
Yasuwe: 101


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyamakuru-basabwe-kutivanga-muri-Politike-mu-bihe-byamatora.php