English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Abanyamideli batangiye gukora udupfukamunwa two kurimbana


Ijambonews. 2020-05-17 07:58:07

Kuba muri ibi bihe isi yose yugarijwe n'icyorezo cya coronavirus, udupfukamunwa twarabaye ikintu cy'ingenzi ku bantu bose, abanyamideli batangiye gukora utugezweho cyangwa tujyanye n'icyerekezo.

Angel Obasi ufite konti ya Instagram yerekana ibijyanye n'imideri yagize ati "Buri muntu ari kubikoraho harimo n'abanyamideri.

Ubu imideli irakenewe cyane muri iyi minsi." Obasi yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter yambaye agapfukamunwa 'kamubereye', abagera ku 100,000 bakanze ko bakunze iyo foto.

Yavuze ko akunda kwambara agapfukamunwa no mu gihe iki cyorezo kitari cyakaje, avuga ko busanzwe ari uburyo bwe bwo kwirinda Uretse Obasi kandi n'abandi bantu bakomeye ku isi bagiye bagerageza kwerekana ko bambara udupfukamunwa tugezweho.

Umukuru w'Inteko Ishingwa Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Nancy Pelosi na we yarakambaye, binatangazwa na Hillary Clinton ko bagomba kujya bambara udupfukamunwa tw'amabara ajyanye n'ibyo barimo.

Perezida wa Slovakia Zuzan Caputova na we yakiriye ubutumwa bumubwira ko agapfukamunwa yari yambaye kari kamubereye cyane, ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga yiswe umunsi ugezweho muri korona.

Uko iki cyorezo gikomeza gukwirakwira ku isi, abanyamideli benshi batangiye na bo gukora udupfukamunwa tugezweho dukwiranye n'abantu n'ibyo bakunda.

Umunyamideli umwe wo mu gihugu cy'Ubutaliyani yakoze ikitwa 'agapfukamunwa kajyanye na bikini'.

Inzu icuruza imideli ya Vintage muri Amerika, yatangiye kugurisha udupfukamunwa dukwiriye abantu, aho babanje gushyira hanze amafoto y'abambaye ako gapfukamunwa.

Shelly Horst washinze iyo nzu ya Vintage avuga ko iyo foto ikimara kugera hanze yabonye yarakunzwe cyane, igitekerezo cyo gukora utwo dupfukamunwa bagahita bagikomeza.

Avuga ko abantu benshi bakunze kurimbana udupfukamunwa, bitandukanye no kutwambara byo kwirinda gusa, avuga ko uwo mushinga bazawukomeza.

Ati "Abantu bazakoneza gukenera udupfukamunwa mu buryo bwo kurimba, duhuye n'imyenda bambaye cyangwa n'ibara basanzwe bakunda."

Kwambara udupfukamunwa ariko ntibigomba kuba ibijyane no kuberwa gusa, abantu bagomba kumenya ko ari intambara barimo yo kurwamya icyorezo cya COVID-19 nk'uko bitangazwa na Sefiya Sjejomaoh.

Yanditswe na Jean d'Amour Habumuremyi



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Uganda:Abagerageje gukora imyigaragambyo bamwe batawe muri yombi

Kenya yatanze umuburo ku rubyiruko rwateguye gukora amateka kuri uyu wa kabiri

Abanyeshuri barenga ibihumbi 230 nibo bagiye gukora ibizamini bisoza umwaka w'amashuri 2023/2024



Author: Ijambonews Published: 2020-05-17 07:58:07 CAT
Yasuwe: 1078


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Abanyamideli-batangiye-gukora-udupfukamunwa-two-kurimbana.php