English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo

Nyuma y'ibyumweru birenga bibiri abapolisi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bahungiye muri Uganda kubwo guterwa ubwoba na M23, bongeye gusubizwa mu gihugu cyabo hakurikijwe icyo amategeko mpuzamahanga ateganya.

Aba bapolisi bahungiye muri Uganda tariki ya 4 Kanama, ubwo M23 yigaruriga umujyi wa Ishasha uherereye ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo za Uganda, Major Tabaro yavuze ko ubwo abo bapolisi bahungaga bari bafite imbunda 41 n'udusanduku 55 twuzuye amasasu.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo aba bapolisi bashikirijwe igihugu cyabo mu muhango wabereye ku mupaka wa Mpondwe-Kasindi.

Abo bapolisi mbere yo gusubizwa mu gihugu cyabo bari babanje gusurwa na Lt Col Jacob Apunia waje uyoboye intumwa za Leta ya RDC, akaba yari aje kureba imyirondoro yabo.

Major Tabaro yavuze ko kubera imirwano imaze minsi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari abandi bashinzwe umutekano bo muri icyo gihugu bagiye bahungira muri Uganda  mu bihe bitandukanye kandi bagafatwa neza hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-19 08:59:38 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abapolisi-ba-DRC-bari-barahungiye-muri-Uganda-basubijwe-iwabo.php