English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe 

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama urubyiruko 494 rwasoje amasomo rwari rumazemo iminsi 45, ruhabwa impanuro na Minisitiri w'intebe Dr. Eduard  Ngirente abasaba  kubyaza umusaruro amasomo bahawe.

Itorero indangamirwa  ikiciro cya 14, ryari rigizwe  n'abiga n'abatuye mu mahanga, abarangije amashuri mu Rwanda, abayobozi b'urubyiruko n'indashyikirwa z'urugerero ruheruka.

Mu masomo uru rubyiruko rwahawe harimo uburere mboneragihugu, imyitozo yibanze ya gisirikare,indangagaciro zirimo gukunda igihugu ubumwe,ubunyangamugayo n'umurava.

Dr Eduard Ngirente yasabye urwo rubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge kuko ari kimwe mu bishobora gutuma ibyo bigishijwe bidashirwa mu bikorwa.

Ati"Mwabyivugiye namwe ko ibiyobyabwenge byica ubwenge ibyo igihugu cyari kigutezeho bigatuma kitabibona, ariko na we icyo umuryango wari ugutegerejeho  nawe ubwawe ntuzakibone. Turashaka rero urubyiruko muri rusange  kwirinda ibiyobyabwenge kandi rukarinda ibyagezweho, kandi rukomeza kurwanya abavuga u Rwanda nabi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.”

Rumwe mu rubyiruko rusoje ayo masomo rwatangaje ko ruhakuye byinshi bizarufasha kubaka igihugu, kugira ejo heza ndetse no kwigisha abandi indangagaciro na kirazira by'igihugu.

Mukamugisha Esther na we ati: “Itorero ry’Igihugu ryanyigishije gukoresha neza igihe aho mu rugo bambyutsaga sa kumi n’ebyiri, ariko ubu namenye ko gukora ibintu byinshi bisaba kubyuka kare. Nk’uko rero bongeye kubitwibutsa kureka gukoresha ibiyobyabwenge ngiye kubishishikariza n’abandi.”

Itororero indangamirwa  ikiciro cya 14,  ryatangiye rigizwe n'abantu 503 ariko hari abagera ku 8 bakomereje mu ngabo z'u Rwanda,bakora ibizamini ubu binjiye mu masomo ya gisirikare.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yirukanye Minisitiri w'ubuzima

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-22 18:48:19 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abasoje-amasomo-mu-Itorero-indangamirwa-ikiciro-cya-14-bahawe-impanuro-na-Minisitiri-wintebe-.php