English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abatoza n’abaganga bararirira mu myotsi mu gihe Rayon Sports isatira igikombe

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri ku isonga ku rutonde rwa shampiyona y'umwaka wa 2024-2025 n’amanota 59, imbere ya APR FC iyikurikira n’amanota 58, muri iyi kipe haravugwa umwuka utari mwiza mu itsinda ry’abatoza n’abandi bagize staff ya tekinike.

Amakuru yizewe yemeza ko abatoza, abaganga n’abandi bakozi ba Rayon Sports bamaze amezi atatu badahembwa, dore ko baheruka guhembwa ukwezi kwa Mutarama 2025. N'ubwo ikipe ikomeje gutsinda no guhatana bikomeye, aba bakozi bavuga ko barimo gukorera mu buzima butoroshye kandi bafite intimba yo kwirengagizwa.

Umwe mu bagize staff yatangarije Kigali Today ati “Twarumiwe. Ntabwo tuzi impamvu ibintu bikorwa gutya. Bahemba abakinnyi, ariko staff yo ntawe uyitekerezaho. Kuva mu kwezi kwa Mbere ntiturakorwa mu noki, nayo duheruka kubona byadusabye ko dutegereza kugeza mu kwa Kane.”

Ibi bibazo kandi bijyana no kutabona agahimbazamusyi. Urugero ni umukino wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Police FC ku wa 11 Gicurasi 2025, aho abakinnyi bahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 160 Frw mu rwambariro, ariko abagize staff ya tekinike babwirwa kwihangana. Ibi byabaye bitandukanye n’uwabanje ubwo batsindaga Rutsiro FC, aho bose bahawe agahimbazamusyi.

Hari n’abashatse kwivumbura. Kigali Today yamenye ko mbere y’umukino wa Rutsiro FC wabaye ku wa 7 Gicurasi 2025, bamwe mu bagize staff ya tekinike bagaragaje ko batiteguye kujya mu mwiherero kubera uburakari baterwa n’imishahara bamaze igihe bategereje. Icyo gihe abakinnyi bo bari bamaze guhembwa ukwezi kwa Werurwe 2025, hasigaye gusa ukwezi kwa Mata.

Ubwo Rayon Sports yatsindwaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na APR FC ku bitego 2-0, ubuyobozi bwabwiye staff ko bazategereza miliyoni umunani z’igihembo cy’umwanya wa kabiri kugira ngo bahembwe, ariko kugeza n’ubu ntacyo barabona.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ariko ntiyigeze yitaba telefone mu nshuro eshatu zageragejwe.

Rayon Sports isigaje imikino itatu ngo isoze shampiyona: izasura Bugesera FC, yakire Vision FC, isoreze kuri Gorilla FC. Nubwo amahirwe yo kwegukana igikombe akiri ku ruhande rwayo, ibiri kubera inyuma y’intsinzi ni igihirahiro cyuzuyemo amarangamutima n’akababaro.

Inkuru dukesha Kigali Today

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko Alain Kirasa yabenze Mukura Victory Sports

Rayon Sports yatumijeho by’igitaraganya umukinnyi w’Umurundi

Donald Trump arashaka igihembo cy'amahoro cya Nobel

Uwari Kapiteni wa Rayon Sport, aratangazwa nk’umukinnyi mushya mu yindi kipe



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-12 17:40:52 CAT
Yasuwe: 158


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abatoza-nabaganga-bararirira-mu-myotsi-mu-gihe-Rayon-Sports-isatira-igikombe.php