English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Alain Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yitabye Imana ku myaka 55

Alain Bernard Mukuralinda, wamenyekanye cyane nka Alain Muku, wahoze ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, afite imyaka 55.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu bagize umuryango we wavuganye n’urubuga InyaRwanda saa mbili zuzuye z’igitondo.

Alain Muku yari umuntu w’inararibonye mu nzego zitandukanye zirimo ubushinjacyaha, ubuvugizi bwa Leta, ubuhanzi n’ubwanditsi. Yavutse mu 1970 i Kigali, atangira kwigaragaza mu buhanzi afite imyaka 9. Yize amashuri abanza kuri APE Rugunga, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana, naho Kaminuza ayiga mu Bubiligi.

Mu 2002 yinjiye mu bushinjacyaha, aza kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda. Mu 2015 yasabye guhagarika akazi kugira ngo ajye kuba mu Buholandi aho umugore we, Martine Gatabazi, yakoreraga uruganda rwa Heineken. Bamaranye imyaka 19 babana nk'umugabo n'umugore, basezeranye mu 2006.

Alain Mukuralinda azibukirwa kandi ku ruhare yagize mu iterambere ry’umuziki nyarwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Murekatete”, “Tsinda Batsinde”, “Gloria” na “Musekeweya”. Yashinze inzu ifasha abahanzi yise The Boss Papa anatangiza gahunda ya Hanga Higa ifasha abana bafite impano. Ni nawe wafashije kuzamura umuhanzi Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’.

Mu 2021, Alain yagarutse mu Rwanda avuye i Burayi, arahirira kuba umunyamategeko mu Rugaga rw’Abavoka. Muri Nyakanga y’uwo mwaka, yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, aho yafashaga mu gusobanura politiki za Leta no gutangaza ibyemezo byayo.

Urupfu rwe rutunguranye rubabaje abatari bake, cyane cyane abamukundaga kubera ubwitonzi bwe, ubuhanga n’umutima w’urukundo yagaragazaga mu byo yakoraga byose.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Sinigeze nsaba Imana kuba umuhanzi - Chryso ugiye kongera gutaramira imbaga kuri Pasika

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza

Ni iyihe mvugo BBC yakoresheje yatunguye Guverinoma y’u Rwanda?

Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’imyaka 15 i Ngoma



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-04 08:57:44 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Alain-Mukuralinda-wahoze-ari-Umuvugizi-Wungirije-wa-Guverinoma-yitabye-Imana-ku-myaka-55.php