English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amavubi yahamagawe harimo umukinnyi ukina muri shampiyona y’ubwongereza

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gishuti.

Ni urutonde rugiye hanze kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FERWAFA.

Aba bakinnyi bashyizwe ahagaragara harimo abakinnyi bashya 3 barimo NKulikiyimana Darryl, Kayibanda Claude Smith na Aly Enzo Hamon.

Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo kandi bakinnyi bari bamaze igihe batagaragara mu ikipe y’igihugu barimo Kagere Medie, Uwimana Noe Iman ndetse na Clovis Ngwabije Brian.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ifite umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Algeria tariki 5 Kamena 2025. Ni umukino wa gishuti wateguwe mu buryo bwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi iri mu minsi iri imbere.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-28 11:05:17 CAT
Yasuwe: 110


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amavubi-yahamagawe-harimo-umukinnyi-ukina-muri-shampiyona-yubwongereza.php