English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Angell Mutoni agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania

Umuraperikazi, umusizi ndetse akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Angell Mutoni, agiye kwitabira iserukiramuco rya Hip Hop Asili muri Tanzania, aho azaba ari we muhanzi mukuru.

Iri serukiramuco rya Hip Hop Asili risanzwe riba buri mwaka, kuri iyi nshuro biteganyijwe ko rizaba ku matariki ya 27 na 28 Kamena 2025, rikabera ku kigo cy'ishuri rya TASUBA College of Arts riherereye i Bagamoyo, muri Tanzania.

Angell Azafatanya na Wakazi, umuraperi w’umunya-Tanzania uzwiho gukoresha indimi ebyiri (Icyongereza n’Igiswahili) mu ndirimbo ze, ndetse no kugira imyandikire yihariye igera ku mutima kuko akunze kuvuga ku buzima bwe n’amasomo yabwigiyemo.

Iri serukiramuco rizamara iminsi ibiri, rizaba ririmo ibitaramo bya muzika, amahugurwa no kwerekana imico itandukanye, byose bigamije kugaragaza hip hop nk’igikoresho cyo kwigisha no guhuza imico itandukanye.

Rikazahuriza hamwe abahanzi, abatunganya umuziki n’abakunzi b'injyana ya hip hop baturutse bice bitandukanye mu Karere ndetse n’ahandi ku Isi.

Iserukiramuco rya Hip Hop Asili rikomeje kugira agace ka Bagamoyo nk'ihuriro ry’ubuhanzi muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse no gahuza abakunzi b'injyana ya hip hop mu mpande z'Isi.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-10 11:57:02 CAT
Yasuwe: 114


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Angell-Mutoni-agiye-kwitabira-iserukiramuco-rya-Hip-Hop-Asili-muri-Tanzania.php