English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Anita Pendo yagiriye inama Kimenyi na Muyango bagiye kwibaruka

 

Nyuma y’amakuru yamenyekanye ko umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine bagiye kwibaruka imfura yabo, aba bombi bagiriwe inama n’Umunyamakuru wa RBA, Anita Pendo yo kurinda umwana ugiye kuvuka.

Mu minsi mike ishize, ni bwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Miss Muyango Claudine uheruka kwambikwa impeta na Kimenyi Yves, atwite inda y’imvutsi aho babanye mu buryo butaziguye.

Mu kiganiro cya Radio Magic cyo muri iki gitondo, Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba wabigize umwuga, yagiriye inama Kimenyi na Miss Muyango bagiye kwibaruka imfura yabo kandi batarabana.

Ati “Umuntu ufite igice kidatekanye ni Muyango. Kimenyi narinde Muyango kuko akwiye kurindwa.”

Yakomeje agira ati “Nibafate amafaranga bakore ikintu cyose gishoboka gishyira imiryango yabo muri gahunda zabo. Ndabibwira Kimenyi cyane kuko ni we ufite urwo rufunguzo aka kanya.”

Impamvu yo kuvuga ibi, Anita yakomeje asobanura ko ari ibintu afiteho ubumenyi buhagije kuko nawe yabyaye atabiteganyije kandi abyarana n’uwari umukunzi we, Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda wakiniye amakipe arimo AS Kigali FC.

Anita Pendo afite abana babiri b’abahungu. Mu magambo yakomeje gukoresha ubwo yavugaga ku rukundo rwa Kimenyi na Miss Muyango, yakomeje kugaragaza ko kitari igihe cyiza kuri aba bombi cyo guhita bibaruka nubwo umwana ari umugisha.

Aba bombi bivugwa ko bamaze imyaka ibiri babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo. Nubwo muri Gashyantare 2021 Muyango yambitswe impeta na Kimenyi ariko nta wundi muhango w’ubukwe aba bombi barakora.

Kimenyi yamenyekanye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

 



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Gufunga insengero byaba bigiye gukurikirwa no kuzigabanya- RGB yatanze inama

Miliyoni zisaga 300 ziri gusaranganywa abasabye EMB bagiye guhaha



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-07-19 09:07:38 CAT
Yasuwe: 446


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Anita-Pendo-yagiriye-inama-Kimenyi-na-Muyango-bagiye-kwibaruka.php