English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Ariel Wayz “Ndi umugore uzashobora kwirwanirira ishyaka”,umuhanzikazi mushya muri muzika Nyarwanda


JEAN CLAUDE MUNYURWA. 2020-05-01 17:39:49

Ariel Wayz ni umukobwa w’umunyarwandakazi akaba arangije kwiga umwuga wa muzika aho irushanwa rya mbere yagiyemo ari irushanwa mpuzamahanga, akaba avuga ko imbere he abona ari heza nubwo inzira iganayo azi neza ko irimo ibikomeye ku mukobwa, gusa ngo ni umugore witeguye kwirwanirira agaca mubihe byose uko byaba bimeze kose.

Uyu Ariel Wayz uzwi nka (Ariel Uwayezu) afite imyaka 19, ubu agiye kumara imyaka ibiri arangije kwiga umwuga wa muzika mu ishuri ryayo ryo ku Nyundo mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Ni mugihe kandi ngo abamaze kumubona no kumva ijwi rye aririmba bemeza ko afite impano ikomeye, akora injyana ya RnB na Pop nk'umwuga mu itsinda Syphony Band aririmbamo ari umukobwa umwe gusa n'abasore batanu.

Haracyari imyumvire ko uwize ari uwize ubuhinzi, siyansi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, engeering... Ariel Wayz we avuga ko ibi biri guhinduka kuva mu Rwanda hari ishuri rya muzika abantu biga bakarangiza bakayikora nk'umwuga. Uyu muhanzikazi yabwiye BBC agira ati: "Nanjye ubu ndi gukora umwuga nize, iyo ntanyura muri iryo shuri ubu ntabwo mba ndi gukora muzika, uruganda rwa muzika ruri guhinduka kandi rugahindura ubuzima bw'abantu bakibeshaho".

Uyu mukobwa Ariel Wayz kandi yatsinze ikizamini cyo kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo arangije ikico rusange cy'amashuri yisumbuye (tronc-commun). Arangije muri iri shuri ntiyabaye umushomeri, yahise atangira akazi.

 

Uyu muhanzikazi yinjiye mu itsinda Symphony Band habarizwamo  abize muzika ku Nyundo, atangira gukora muzika ya Live ari kumwe n'iyi Band yari isanzwe iririmba ahantu hatandukanye ikorera amafaranga.

Agira ati "Ubu nditunze ibintu byose ndabyifasha, aho kugira ngo nsabe ababyeyi ngo nimumfashe ahubwo nanjye ngira icyo mbafasha" - Wayz.

Akomeza kandi avuga ko ubu afata muzika nk'umwuga akanabona waba umwuga w'undi wese ufite impano ariko akanagira intego y'icyo ashaka kugeraho mu buzima.

Irushanwa rye rya mbere, irushanwa mpuzamahanga

Ariel Wayz mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yatoranyijwe mubajya mu irushanwa mpuzamahanga ry'impano muri muzika ryitwa "The voice Afrique Francophone" muri Afurika y'Epfo.

Niryo rushanwa rya mbere rya muzika yari yitabiriye nyuma y'irushanwa rimwemerera kwinjira mu ishuri ryo ku Nyundo. Ni amahirwe adasanzwe ku nshuro ya mbere ku muhanzi nk'uko abivuga.

Ni irushanwa riba mu byiciro, ubu ryahagaze rikiri mu byiciro by'ibanze kubera coronavirus, kimwe na bagenzi be, Ariel Wayz nawe yagarutse mu gihugu cye ategereje ko rizasubukura.

Agira ati: "Nahuriyeyo n'abantu bakomeye nsanzwe mfatiraho urugero nka Lokua Kanza, Hiro le Coq (aba ni abatoza muri iri rushanwa) n'abandi.

Akomeza agira ati "Iri rushanwa ryatumye hari abantu bamenya muzika yanjye, ryamfunguriye imipaka kuko ni ibiganiro birebwa n'abantu benshi muri Africa.

Ariel Wayz abona ko umukobwa ufite impano ya muzika afite amahirwe akomeye igihe yinjiye muri uyu mwuga mu Rwanda, kuko abakobwa bakiri bacye cyane.

Abajijwe ku mpamvu igitsina gore ari gicyeya muri muzika

Yagize ati "Amateka yacu ntabwo yahaye umukobwa amahirwe yo kwisanga mu myuga yose, haracyarimo kwitinya, kandi hari n'ibindi bibazo birimo"

Akomeza agira ati: "Umuziki urimo ingorane nyinshi ku mukobwa, hari benshi baba bashaka kugufatirana ngo bagukoreshe ibyo bashaka nubwo waba utabishaka.

"Hari abakobwa benshi batangiye bakaza kubivamo kubera iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina, nanjye nahuye nabyo, nahuye n'abamvuga nabi ngo umuntu uririmbana n'abahungu gusa wasanga ari indaya.

"Ariko njyewe ndi umugore ukomeye, ntawe nzemerera kunkoresha icyo ashaka, niteguye kwirwanirira".

 

Ni mugihe Ariel Wayz yifuza kuba inyenyeri ari kumwe na Band ye, kugeza ubu afite indirimbo imwe yakoze wenyine n'iz'abandi ajya asubiramo, izindi akazikorana na Band ye akorera.

Yagize ati: "Ntabwo ubu ntekereza gukora muzika njyenyine (carrière solo). Ucyo nifuza ni ugutera imbere kwa Band yacu nkuko wumva Maroon5, Magic cyangwa Sauti Sol".

Uyu muhanzikazi kandi avugo ko akeka ko impano ye iva mu muryango kuko umubyeyi we (nyina) yaririmbye mu itsinda rya muzika ryo hambere ryitwa Ingeri, nyirarume nawe akaba ari umunyamuziki uzwi witwa Daddy Cassanova.

Ariel Wayz avuga ko umunyamuziki afata nk'ikitegererezo ari Kamariza, umuririmbyi utakiriho uri mu bazwi cyane waririmbye indirimbo nyinshi zigakundwa n’abatari bacye mu Rwanda.

Ariel Wayz uvuga ko ngo ejo heza he arimo kuhaharanira kandi ari heza yagize agira ati: "Mfite ikizere ko imbere hanjye ari heza kuko ndi munzira nziza kandi mfite intego yo kugera kure nkarenza aha kandi ko nzabigeraho".

 

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.



Author: JEAN CLAUDE MUNYURWA Published: 2020-05-01 17:39:49 CAT
Yasuwe: 1677


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Ariel-Wayz-Ndi-umugore-uzashobora-kwirwanirira-ishyaka,umuhanzikazi-mushya-muri-muzika-Nyarwanda.php