English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

B-Threy na Bushali bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka umugabane w'Uburayi

Ibyamamare mu muziki Nyarwanda cyane cyane mu njyana ya Kinyatrap aribo B-Threy na Bushali bagiye guhurira mu gitaramo giteganijwe kuba tariki ya 01  Kamena 2024 cyizabera i Buluseri mu Bubiligi.

Aba bahanzi bombi bagiye guhurira muri iki gitaramo nyuma yuko mu minsi ishize baherutse gutaramira i Paris mu Bufaransa muri gahunda bafite yo gutaramira ku mugabane w'Uburayi kugirango barusheho ku menyekanisha umuziki wabo ku ruhando mpuzamhanga.

Si aha gusa aba bahanzi bagomba gutaramira kuko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko bazataramira muri Poland basaba abakunzi babo batuye muri icyo gihugu gukomeza gukurikira amakuru ajyanye n'igihe naho icyo gitaramo cyizabera.

B-Threy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yaravuze ati"Bantu banye bo muri Poland, nishimiye gutangaza ko vuba nzataramira muri Poland, mukomeze mukurikire ibindi bisobanuro bijyanye n'itariki naho bizabera ni vuba mukabimenya ntimuzacikwe."

Ibi byanashimangiwe na Bushali nawe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye yasabye abakunzi babo kutazabura muri icyo gitaramo kuko kuhabura byaba ari uguhomba.

Uretse ibitaramo aba bombi bafitanye, ku giti cye Bushali arateganya kuzataramira mu iserukiramuco ryitwa 'Africa Fest', rizaba tariki ya 24 Gicurasi 2024,rizabera mu mujyi wa Lille uherereye ku mupaka w'Ubufaransa n'U Bubiligi.

 



Izindi nkuru wasoma

Abacanshuro banyuranye barwaniraga ku ruhande rwa FARDC bagiye gutaha banyuze mu Rwanda.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE

Kandida Perezida Thomson na Fica Magic bagiye gusohorera hamwe Album ya III.

Iradukunda Elie Tatou akomeje kunyura amakipe yo mu byiciro bya mbere ku mugabane w'Uburayi.

DRC: Abakatirwa igihano cy’urupfu bagiye kujya bicwa mu gihe cya vuba.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-21 09:20:49 CAT
Yasuwe: 272


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BThrey-na-Bushali-bagiye-guhurira-mu-bitaramo-bizenguruka-umugabane-wUburayi.php