English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Nkuko bisanzwe bigenda, Barack Obama wigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashize hanze urutonde rwa zimwe mu ndirimbo  ziba zaramunyuze kurusha izindi.

Kuri urwo rutonde rw'indirimbo, uyu mugabo w'imyaka 63 yashize hanze ku wa mbere harimo izo abahanzi bo muri Nigeria babiri aribo Tems mu ndirimbo "Love Me Jeje"  na Rema mu ndirimbo ye yise "Yayo".

Obama yatangaje indirimbo zamunyuze kurusha izindi mu mpeshyi ya 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agira ati"Ubwo impeshyi irangiye nashakaga kubasangiza indirimbo zimwe na zimwe numvise vuba aha.

Ntabwo rwaba ari urutonde rwange ruramutse ritagizwe n'uruvange rw'injyana zo mu bwoko butandukanye,  ndizera ko musangaho ikintu gishya cyo kumva.

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n'umwe mu bagabo bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga Carter Gregory uzwi nka (thecarterb), yatangaje ko abakobwa be Sasha na Malia,  bagira uruhare rukomeye mu gutuma arushaho kugira uburyohe bw'umuziki no kwagura ubumenyi awugiraho.

Obama yatangiye kugira umuco wo gusangiza abamukurikira bimwe mu bintu akunda akiri no ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, harimo ibitabo yasomye ndetse n’ibindi bitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

RURA yashizeho amabwiriza agamije gukumira abatekamutwe n'abatubuzi

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-15 10:42:16 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Barack-Obama-yashize-hanze-urutonde-rwindirimbo-zamunyuze-mu-mpeshyi-ya-2024.php