Basketball: Dallas yatsinze Boston, Lakers itsinda Golden State, uko imikino ya NBA yarangiye.
Mu ijoro ryakeye, shampiyona ya NBA yakomeje gutanga ibyishimo ku bakunzi b'umukino wa Basketball, aho amakipe menshi yakinnye imikino ishimishije kandi yatumye byinshi bihinduka ku bipimo by’amanota.
Dallas Mavericks yigaragaje cyane itsinda Boston Celtics ku manota 127-120 mu mukino wari urimo ishyaka n’umuvuduko mwinshi. Luka Dončić, ukomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi beza, yatanze umusanzu ukomeye muri iyi ntsinzi.
Minnesota Timberwolves nayo yakomeje kwerekana ko ari ikipe ikomeye, itsinda Houston Rockets ku manota 127-114, ikomeza kuzamura icyizere cyo gukora byinshi muri iyi shampiyona.
Denver Nuggets yihimuye kuri Orlando Magic iyitsinda ku manota 112-90, umukino waranzwe no gukina neza mu bwugarizi n'ubuhanga bwa Nikola Jokić.
Portland Trail Blazers yegukanye intsinzi y’umukino wari ukomeye itsinda Sacramento Kings ku manota 108-102, mu gihe LA Lakers yatsinze mukeba wayo ukomeye Golden State Warriors ku manota 120-112, umukino waranzwe n’ubuhanga bwa LeBron James na Anthony Davis.
Indiana Pacers nayo yatsinze LA Clippers ku manota 119-112, bigaragaza ko ikipe iri mu murongo mwiza wo guhatanira imyanya myiza muri shampiyona.
Aya makipe yose ari guhatana bikomeye muri iyi shampiyona ya NBA, aho buri mukino uba ari ingenzi mu rugendo rwo kugera mu mikino ya nyuma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show