English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Batangiye kwicwa kera ! Umurenge wa Rwezamenyo hibutswe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

 

Kuri uyu wa 06 Kamena 2024 umurenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge hibutswe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 abitabiriye icyo gikorwa bagararagarizwa uburyo itotezwa ryatangiye kuva kera. 

 

Mukiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango Marie Rosa Niyirera Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo yavuze ko kuva kera abatutsi batotejwe haba mu mashuri ndetse n’ahandi.

 

Ati “ Ntamahoro Uwitwa umututsi yigeze kuva kera ntabwo kwicwa byatangiye indege ya Habyarimana Ihanuwe kuko Mu mwaka wa 1991 Mukankusi Ancilla umwwarimukazi yishwe avuye kwigisha ku ishuri ry’intwali ndetse siwe gusa n’abandi hirya no hiino nta tuze babonaga.”

 

Nubwo hashize imyaka 30 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Ukuriye ibuka ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge yahamije ko muri uyu murenge hakiri abantu batarabona imibiri y’ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro

 

Ati “ Jenoside yakozwe n’abanyarwanda ikorerwa abanyarwanda ariko birababaje kubona hashira imyaka 30 twibuka ariko hakaba hakiri bamwe bacyinangiye umutima ntibatange amakuru y’aho imibiri y’abacu bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”

 

Mu ijwi ryuzuye ibyishimo bivanze n'agahinda Rutijana innocent watanze ubuhamya yavuzeko anezezwa naho u Rwanda rugeze rwiyubaka ariko yatekereza ko hariki abapfobya jenoside bikamu babaza ariho ahera aha umukoro urubyiruko

 

Ati " aho u Rwanda rugeze harashimishije ruriyubaka buri munsi nukuri iterambere ntamuntu utaribona . Ariko ikibabaje nuburyo hakiri abapfobya jenoside bakavuga uko itagenze bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ibi biha umukoro urubyiruko rwo kubwiza ukuri abo bagoreka amateka kandi n'ubuyozi bugashyiraho uburyo buhamye bwo gusigasira amateka atakwangizwa n'amagambo y'abo bapfobya." 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-06 19:46:45 CAT
Yasuwe: 262


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Batangiye-kwicwa-kera--Umurenge-wa-Rwezamenyo-hibutswe-abishwe-muri-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-mu-1994-.php