Bayern Leverkusen yanditse amateka adasanzwe muri shampiyona yo mu Budage
Bayern Leverkusen yakoze amateka adasanzwe muri Shampiyona yo mu Budage ubwo yatwaraga igikombe itsinze Augsburg ibitego 2-1, Bayern Leverkusen niyo kipe ya mbere itwaye igikombe cya shampiyona mu Budage idatsinzwe umukino n'umwe.
Bayern Leverkusen muri shampiyona yatsinze imikino 28,inganya itandatu,itsinda ibitego 89 yinjizwa ibitego 24.
Nubwo Bayern Leverkusen yatwaye iki gikombe ntabwo igaragara mu makipe akomeye cyane muri Shampiyona y'u Budage ikaba ariyo mpamvu ibi byatunguye benshi ku isi.
Bayern Leverkusen ubu nayo yiyongeye ku y'andi makipe aturuka muri shampiyona zikomeye cyane ku isi nayo yatwaye ibikombe bya Shampiyona adatsinzwe,aho twavuga Arsenal,Juventus na AC Milan.
Nyuma yo gutwara Shampiyona Bayern Leverkusen irashaka gutwara igikombe cya Europa League na DFB-Pokal igasoza umwaka idatsinzwe na rimwe.
Ku mukino wa nyuma wa Europa League ifite ku wa 22 Gicurasi izahura na Atalanta mu gihe ku mukino wa nyuma wa DFB-Pokal izahura na Kaiserslautern.
Iyi kipe ya Bayern Leverkusen itwaye Shampiyona itozwa na Xabi Alonso ikaba ikomeje gutungura benshi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show