English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bidasubirwaho Marina asubiye The Mane ya Bad Rama

 

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yamaze gusubirana n’umuhanzikazi Marina wari umaze ukwezi asezeye muri The Mane.

Uyu mugabo washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane, yatangaje ko yamaze kwisubiza uyu muhanzikazi wari waramusezeye nyuma y’uko hari byinshi batari barumvikanye mu mikoranire yabo.

Mu nyandiko ndende uyu mugabo yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko uyu muhanzikazi agiye gusohora indirimbo nshya yumvikanamo ugusaba imbabazi k’uyu mukobwa.

Yaciye amarenga ko Marina agiye gushyira hanze indirimbo nshya nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka aho yise mu rugo ariho The Mane Music Label.

Yakomeje ati “Nsabye imbabazi. Nanjye ndi umuntu ku makosa nakoze, ababaza abo nkunda. Ndagarutse kandi ngarukanye urukundo n’umuhate mu kazi. Nsabye imbabazi.’’

Bad Rama yavuze ko nyuma yo gusabwa imbabazi yazitanze nk’umubyeyi. Muri ubwo butumwa burebure yasabye abakunzi ba The Mane gushyigikira Marina mu rugendo rwe rushya.

Ati “Ndasaba abafana ba The Mane by’umwihariko aba Marina kumushyigikira, tugakomeza urugendo twatangiye!”

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikagwa, Marina ntabwo aragira icyo atangaza ku butumwa bw’umudandure bwanditswe na Bad Rama.

Marina yasubiye muri The Mane nyuma y’ukwezi asezeye muri iyi nzu bari bafitanye amasezerano y’imyaka 10, nyuma y’imyaka ine yari ayimazemo kuko yayinjiyemo mu 2017.

The Mane yashinzwe mu 2017 na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama. Iyi nzu ubu isigayemo umuhanzi Calvin Mbanda na we udafite amasezerano.

 



Izindi nkuru wasoma

CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.

Iteganyagihe: Meteo Rwanda yateguje imvura idasazwe izamara iminsi 10 muri Mutarama.

Madamu Jeannette Kagame yataramanye n’abana abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.

Umukino w’amateka: Ikirangirire mu iteramakofe Mike Tyson yatsinzwe na Jake Paul.

Bidasubirwaho Manchester United yasinyishije Ruben Amorim nk’umutoza mukuru.



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-05-31 08:00:48 CAT
Yasuwe: 533


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bidasubirwaho-Marina-asubiye-The-Mane-ya-Bad-Rama.php