English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bisobanuye iki kuba RIB yahampagaye  umukinnyi ukomeye wa Gasogi United mbere yuko bacakirana.

Myugariro wa Gasogi United  ukina inyuma kuruhande rw’iburyo  Nshimiyimana Marc Govin yahamagajwe by’igitaraganya n’Urwego rw’Igihugu rushizwe ubugenzacyaha, RIB, ngo agire byinshi asobanura ku birego aregwa.

                                  

Marc Govin  yagombaga kwitaba RIB ya Kanombe  ku wa 20 Nzeri 2024 saa Tatu n’igice  za mugitondo  ariko Nshimiyimana Marc Govin yararuciye ararumira.

Nshimiyimana Marc Govin  yabwiye  inshuti ze ko yatunguwe no kubona ibaruwa idasobanutse mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri rusange, mu gihe kugeza ubu nta we uramuhamagara wo muri RIB.

Ikinyamakuru Igihe ari nacyo dukesha iyi nkuru  baganirije Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry avuga ko bahamagaje Nshimiyimana Marc Govin gusa ko ibijyanye n’ibyo aregwa byo bizabwirwa nyir’ubwite ubwo azaba amaze kwitaba.

Nshimiyimana Marc Govin  mu minsi mike ishize yigeze kuvuga ko hari umukobwa bahoze bakundana wamureze muri RIB amushinja ihohoterwa aho yari ategereje igihe cyo guhamagarwa.

Gasogi United ifitanye umukino ukomeye cyane  na Rayon Sports uyu mukino ukaba waravugishije abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo aho uteganyijwe saa  kuri uyu wa Gatandatu saa Moya z’umugoroba kuri Stade Amahoro mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa kane.

 

Nsengimana Donatien.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Umutoza wa Manchester United yatangaje ko azongerera amasezerano Harry Maguire.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwemereye abikorera gukomeza kubashyigikira.

Ibisambo bibiri byaguwe gitumo bimaze kubaga ihene bikayikuraho ururhu.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 16:14:21 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bisobanuye-iki-kuba-RIB-yahaBisobanuye-iki-kuba-RIB-yahampagaye--umukinnyi-ukomeye-wa-Gasogi-United-mbere-yuko-bacakiranampagaye--umukinnyi-ukomeye-wa-Gasogi-United-mbere-yuko-bacakirana.php