English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ muri Uganda.

Amazina ye nyakuri ni Itahiwacu Bruce wamenyekanye ku mazina ya Bruce Melodie, ari kubarizwa i Kampala muri Uganda aho azataramira abakunzi be ku wa 19 Ukuboza 2024.

Bruce Melodie azatarama mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ aho kizitabirwa n’ibyamamare binyuranye muri Uganda nka Alexi Muhangi uzaba ukiyoboye.

Uyu muhanzi ntago yagiye wenyine kuko yaherekejwe n’abarimo Symphony Band izamucurangira, Coach Gael wamushoyemo imari, ndetse bari gucungirwa umutekano na Mubi Cyane.

Bruce Melodie agiye gutaramira i Kampala, mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024 azumvisha abakunzi be album yise “Colorful generation” muri Kigali Universe.

Ni album amaze igihe ategura kuko yitabaje abandi bahanzi bakomeye barimo Bien Aime wo muri Kenya, Joeboy wo muri Nigeria n’abandi batandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Transfer ya Marcus Rashford muri Barcelona yajemo kidobya

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 08:34:05 CAT
Yasuwe: 343


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-ategerejwe-mu-gitaramo-cya-Kampala-Comedy-Club-muri-Uganda.php