English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie na DJ Marnaud bagiye guhurira mu gitaramo i Bruxelles

Umuhanzi Bruce Melodie na DJ Marnaud bategerejwe i Bruxelles mu Bubiligi mu gitaramo giteganyijwe kuba  ku wa 6 Nyakanga 2024 aho kugeza ubu abafana b'aba b'Abanyamuziki batangiye kugura amatike ku bwinshi kugirango bazabashe kwitabira icyo gitaramo.

Iki gitaramo cyaterekerejweho nyuma yo kubona Bruce Melodie atari mu bazitabira iserukiramuco 'One Love Africa Music' riteganijwe  kubera muri Suede kuva ku wa 5-7 Nyakanga 2024.

Ni ibitaramo ariko ku rundi ruhande  azitabira nyuma yo kuva mu Bwongereza aho azataramira ku wa 25 Gicurasi 2024. Aha azataramana n'abarimo Elemenent Eleeeh basanzwe banakorana muri 1:55Ltd.

Ku rundi ruhande DJ Marnaud bazataramana mu Bubiligi we ahaheruka mu gitaramo cyabaye muri Werurwe 2019.

Iki gitaramo cy'aba banyamuziki kiri gutegurwa Team Production imaze kubaka izina mu bijyanye no gutegura ibitaramo.



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Miliyoni zisaga 300 ziri gusaranganywa abasabye EMB bagiye guhaha

Angola:Intumwa z'u Rwanda n'iza DRC zigiye kongera guhurira mu biganiro



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-07 11:26:27 CAT
Yasuwe: 298


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-na-DJ-Marnaud-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-Bruxelles.php