English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Bruce Melodie yagowe no gusubiza Mariya Yohani wamubajije impamvu asigaye akunda kuririmba ibishegu


Ijambonews. 2020-10-16 10:13:31

Umuhanzi Bruce Melodie uhagaze neza kurusha abandi bose bakorera umuziki mu Rwanda muri iki gihe,yananiwe gusubiza ikibazo cy’Umuhanzikazi ufite ubunararibonye mu muziki, Mariya Yohana wamubajije impamvu asigaye aririmba indirimbo zuzuyemo amagambo ashyigikira ubusambanyi azwi nk’ibishegu.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Isibo TV, uyu muhanzi yari yasuye Mariya Yohana baganira ku ngingo zitandukanye ndetse babazanya ibibazo by’amatsiko haba ku muziki wabo ndetse n’ibindi bibazo byo mu buzima busanzwe.

Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu asigaye aririmba indirimbo zirimo ibishegu muri iki gihe.

Ati “Indirimbo usigaye uririmba muri iki gihe… zaduteye gusakuza nk’abantu bakuru tuti ese uriya mwana araririmba ibiki, tukifata gutya [yifashe ku munwa nk’umuntu wumiwe], tukayoberwa…. Ngaho mbwira !”

Bruce Melodie wabaye nk’ugowe no gusubiza iki kibazo yabanje kubwira Mariya Yohani ko ziriya ndirimbo yaziretse yagiye mu bindi gusa aza kuvuga ko ikibazo bagira nk’abahanzi b’uyu munsi ari uko badafite abababanjirije benshi bo kureberaho no kwigiraho.

Yagize ati “Ziriya ndirimbo rero […] Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse, nari mfite nkeya nananiwe no guhimba izindi nkazo, ubu rero nagiye mu bindi.

Nyine urumva biranagoye, abantu batubanjirije muri bake cyane kandi namwe uba ubona muri mu zindi nshingano cyane kuruta umuziki, rero ntabwo dufite abantu benshi bo kwigiraho.

Kuba umuhanzi yagwa mu ikosa birashoboka ahubwo kutabimenya nicyo kibazo, naho kugeza ubu namenye ibyo aribyo, narasobanukiwe cyane.”

Mariya Yohani yanasabye Bruce Melodie gukomeza kuririmba indirimbo nziza zirimo amagambo y’urukundo ariko akirinda gukoresha mu mashusho abakobwa bambaye utwenda tugufi cyangwa indi myambaro ishobora kugaragaza ibice by’ibanga ku mibiri yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard,aherutse gutangaza ko Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu ariko arebye nabi ashobora kwisanga abakunzi be bamushizeho mu gihe yaba akomeje kuririmba ibishegu.

Yagize ati”Iyo umuntu ahisemo gutanga ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ubundi ni agahomamunwa.

Tuba twagize ibyago. Ubusambanyi rero burahanirwa, mu muco wacu ntitubwamamaza.

Sinshobora kuba ndi muri Minisiteri ngo ishyigikire, itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi, nasezera.”



Izindi nkuru wasoma

Ibyo Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya akurikiranweho byamenyekanywe

RAB yavuze impamvu umusaro w'ubuhinzi w'igihembwe cya 2024 A wiyongereye toni 316

PSD ivuga ko ifite impamvu nyinshi zituma yarahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame

Nyanza:Ntabwo bumva impamvu bazaburana muri 2027 kandi barafashwe muri 2023

Kagame yagarutse ku muntu wamubajije niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi



Author: Ijambonews Published: 2020-10-16 10:13:31 CAT
Yasuwe: 556


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Bruce-Melodie-yagowe-no-gusubiza-Mariya-Yohani-wamubajije-impamvu-asigaye-akunda-kuririmba-ibishegu.php