English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melody yasabye imbabazi The Ben n’abafana be

Umuhanzi Bruce Melody yemeye guca bugufi asaba imbabazi The Ben ndetse n’abafana be kubera amamgambo aherutse gutangaza avuga ko uyu muhanzi nawe uzwi cyane yazimye akaba atakigaragara.

Tariki ya 9 Gashyantare 2024 nibwo Bruce Melody  yatambukije ubutumwa kurubuga rwa Instagram aravuga ati” nagende n’ubundi nta tuzi yamvomeraga… ikibazo nanjye nuko njya nibagirwa byose nkabivuga ,muze kumbabarira niba mbeshye ariko The Ben yarazimye.”

Yakomeje avuga ko ubwo yakoze indirimbo Ni Forever igakundwa cyane bivuze ko isaha ku isaha yagaruka.

Kubera ayo magambo yababaje abantu benshi bakunda The Ben, byatumye ku wa 13 Gashyantare Bruce Melody abinyujije kuri sheni ya You Tube yitwa MIE Empire asaba imbabazi abantu bose babajwe n’amagambo yavuze .

Ati’mumbabarire ntabwo nzongera nubwo navuzeko nta mazi amvomera ... oya naribeshe arayamvomera, ariko abantu bajye bamenyako tuba turi mu myidagaduro kandi ibamo ibintu byinshi by’amatiku gusa nta roho mbi ibamo.”

Yakomeje avuga ati “ubuzima bwo mu myidagaduro ntaho buba buhuriye n’ubuzima tubamo hanze kandi ntaho bihuriye no kwinjira mu buzima bw’umuntu .”

Umwaka wa 2023 kuri aba bahanzi bombi waranzwe n’amagambo menshi ashaka  kubahanganisha nyuma yuko aba bombi bakoreye ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi.

 



Izindi nkuru wasoma

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.

BDF yasabye abikorera kwiteza imbere babyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu n'ibyanya bikomye.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ muri Uganda.

Dr. Utumatwishima azitabira igitaramo cy’imbaturamugabo cya Bruce Melodie.

Leta y’u Burusiya yasabye abahiritse ubutegetsi muri Syria gukorana n'ingabo zabo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-14 16:14:03 CAT
Yasuwe: 234


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melody-yasabye-imbabazi-The-Ben-nabafana-be.php