English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bugesera: Abakorera ubucuruzi hanze y’isoko Green party yabijeje isoko rigari

Abakora imirimo ifitanye isano n’ubucuruzi mu karere ka Bugesera nyuma y’igihe basaba kwagurirwa isoko ishyaka Green party ryabijeje isoko rigezweho mu bikorwa byaryo byo kwiyamamaza kuri iyi tariki ya 8 Nyakanga aho byakomerezaga mu turere twa Bugesera na Kicukiro.

Ubucuruzi bw’ibyokurya amatungo ndetse n’imyambaro nibyo usanga mu  isoko rya Kabukuba  rihuriramo abaturutse imihana yose mu turere dutandukanye harimo bamwe mu baturage bava muri Rwamagana Kicukiro Gasabo ndetse na Bugesera arinaho iri soko bavuga ko ridahagije rikorera

Mukankindi Emerance umucuruzi ukorera muri iri soko avuga ko hashize imyaka itari mike akorera muri iri soko ahamya ko iteka iyo isoko ryaremye abarigana Babura aho bakorera bakitabaza ikibuga gikikije iri soko n’ubwo byangiza ibicuruzwa byabo.

Yagize ati” Ntabwo nibuka igihe gishize nkorera muri iri soko ariko ndumva Atari gito pee ! urabona ko turi gukorera aha hanze ibintu byacu biri hasi mu ivumbi suko twabihisemo ahubwo ni uko iyo isoko ryaremye iteka riba rito tukifashisha iki kibuga”

Iyo winjiye muri iri soko uhura n’urujya n’uruza rw’abantu amatungo agurishwa nk’ihene,intama byose bitumura ivumbi hejuru mu gihe cy’impeshyi abacuruza imyaka harimo n’ifu yo kurya bikivanga ibi abacuruzi bakabiheraho bavuga ko kutagira aho gukorera heza bibateza igihombo nkuko Twahirwa Ernest yabigarutseho.

Ati “ ubundi aha ni ukwirwanaho ugashaka aho ukorera wabonye ko hari n’abazana imodoka zabo bakazicururizamo. Hari n’abacuruza ibyo kurya nk’imbuto mugihe cy’izuba birangirika cyane kuko byivanga n’ivumbi ibindi bikuma naho mugihe cy’imvura bigatembanwa “

Dr.Frank Habineza imbere y’abaturage banyotewe isoko b’akarere ka Bugesera yavuze ko mugihe yaramuka atowe bitatwara igihe kinini ngo iri soko ribe ryaguwe cyangwa hubakwe irishya rigezweho

Ati “ Mwavuze ku kintu cy’isoko ibi biri muri gahunda yacu kuko aha ni agace k’ubucuruzi hakenewe isoko kandi rya kijyambere  ni mutugirira icyizere mukadutora  bidatinze rigomba kubakwa”

Isoko rya Kabukuba riherereye mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera rikaba rihurirwamo ahanini n’abaturuka mu turere dutandukanye bakarinenga ubuto ibi Dr.Frank Habineza aheraho asaba abaturage kugirira icyizere ishyaka DGPR mu matora ateganyijwe kuwa 14 na 15 Nyakanga kugira ngo imigabo n’imigambi irishyaka riteganyiriza abanyarwanda harimo n’irisoko  bishyirwe mu bikorwa

 

Dr.Frank Habineza yasezeranyije abacuruzi isoko rigezweho

"Bisaba kwirwanaho" hari abacururiza mu modoka zabo 

Dr.Frank Habineza Yakiriwe n'imbaga 

Abacuruzi barifuza isoko 

Ivumbi ryivanga n'iribwa

 



Izindi nkuru wasoma

G.S SYIKI TSS-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGURA NO KUGEMURA IBIRIBWA BY'ABANYESHURI,IBIKORESHO BISHIRA BYO KW

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro

RMB yahagaritse ibikorwa byo kohereza hanze amabuye y'agaciro azwi nka beryllium

E.S CYIMBILI-RUTSIRO/ ITANGAZO:ISOKO RYO KUGUMURA IBIRIBWA BY'IGIHEMBWE CYA MBERE 2024+2025



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-08 13:35:44 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bugesera-Abakorera-ubucuruzi-hanze-yisoko-Green-party-yabijeje-isoko-rigari.php