Bugesera: Abakorera ubucuruzi hanze y’isoko Green party yabijeje isoko rigari
Abakora imirimo ifitanye isano n’ubucuruzi mu karere ka Bugesera nyuma y’igihe basaba kwagurirwa isoko ishyaka Green party ryabijeje isoko rigezweho mu bikorwa byaryo byo kwiyamamaza kuri iyi tariki ya 8 Nyakanga aho byakomerezaga mu turere twa Bugesera na Kicukiro.
Ubucuruzi bw’ibyokurya amatungo ndetse n’imyambaro nibyo usanga mu isoko rya Kabukuba rihuriramo abaturutse imihana yose mu turere dutandukanye harimo bamwe mu baturage bava muri Rwamagana Kicukiro Gasabo ndetse na Bugesera arinaho iri soko bavuga ko ridahagije rikorera
Mukankindi Emerance umucuruzi ukorera muri iri soko avuga ko hashize imyaka itari mike akorera muri iri soko ahamya ko iteka iyo isoko ryaremye abarigana Babura aho bakorera bakitabaza ikibuga gikikije iri soko n’ubwo byangiza ibicuruzwa byabo.
Yagize ati” Ntabwo nibuka igihe gishize nkorera muri iri soko ariko ndumva Atari gito pee ! urabona ko turi gukorera aha hanze ibintu byacu biri hasi mu ivumbi suko twabihisemo ahubwo ni uko iyo isoko ryaremye iteka riba rito tukifashisha iki kibuga”
Iyo winjiye muri iri soko uhura n’urujya n’uruza rw’abantu amatungo agurishwa nk’ihene,intama byose bitumura ivumbi hejuru mu gihe cy’impeshyi abacuruza imyaka harimo n’ifu yo kurya bikivanga ibi abacuruzi bakabiheraho bavuga ko kutagira aho gukorera heza bibateza igihombo nkuko Twahirwa Ernest yabigarutseho.
Ati “ ubundi aha ni ukwirwanaho ugashaka aho ukorera wabonye ko hari n’abazana imodoka zabo bakazicururizamo. Hari n’abacuruza ibyo kurya nk’imbuto mugihe cy’izuba birangirika cyane kuko byivanga n’ivumbi ibindi bikuma naho mugihe cy’imvura bigatembanwa “
Dr.Frank Habineza imbere y’abaturage banyotewe isoko b’akarere ka Bugesera yavuze ko mugihe yaramuka atowe bitatwara igihe kinini ngo iri soko ribe ryaguwe cyangwa hubakwe irishya rigezweho
Ati “ Mwavuze ku kintu cy’isoko ibi biri muri gahunda yacu kuko aha ni agace k’ubucuruzi hakenewe isoko kandi rya kijyambere ni mutugirira icyizere mukadutora bidatinze rigomba kubakwa”
Isoko rya Kabukuba riherereye mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera rikaba rihurirwamo ahanini n’abaturuka mu turere dutandukanye bakarinenga ubuto ibi Dr.Frank Habineza aheraho asaba abaturage kugirira icyizere ishyaka DGPR mu matora ateganyijwe kuwa 14 na 15 Nyakanga kugira ngo imigabo n’imigambi irishyaka riteganyiriza abanyarwanda harimo n’irisoko bishyirwe mu bikorwa
Dr.Frank Habineza yasezeranyije abacuruzi isoko rigezweho
"Bisaba kwirwanaho" hari abacururiza mu modoka zabo
Dr.Frank Habineza Yakiriwe n'imbaga
Abacuruzi barifuza isoko
Ivumbi ryivanga n'iribwa
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show