English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bukavu yongeye gufatwa n'inkongi y'umuriro nanone habura abatabara

Umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo,ukomeje kwibasirwa n'inkongi y'umuriro nyuma yuko ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga hongeye kwaka umuriro ukaze ndetse habura ubutabazi nkuko byagiye bigenda mbere hose.

Amakuru avuga ko hangiritse ibintu byinshi ndetse umuntu umwe ahasiga ubuzima.

Kuri iyi nshuro iyi nkongi yibasiye abantu 25, aherereye muri Quartier ya Cimpunda ku muhanda wa Mukasi Elila ho mu mujyi wa Bukavu uzwi nk'umurwa w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo.

Kubera uburyo ibintu byashaga nta butabazi, umugabo umwe uri mu kigero cy'imyaka 55 yabonye ibintu bye biri gushya ahita afatwa n'indwara y'umutima ahita ahasiga ubuzima.

Mu ntangiriro z'uku Kwezi nibwo i Bukavu amazu agera ku icumi ndetse arenga yarahiye arakongoka, kandi aharimo ibintu byinshi birimo n'ibyagaciro, nkuko byavuzwe n'abaturiye i bice byo mu mujyi wa Bukavu.

Ni inshuro ya gatatu uyu mujyi ufatwa n'inkongi y'umuriro ariko buri gihe habura abatabara ngo bikaba biterwa n'imihanda mibi nkuko bivugwa n'Ubuyobozi bw'iyi Ntara.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Dr Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

Apôtre Dr Paul Gitwaza bari bamwivuganye habura gato



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-25 10:00:01 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bukavu-yongeye-gufatwa-ninkongi-yumuriro-nanone-habura-abatabara.php