English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Burna Boy na Se batawe muri yombi


Ijambonews. 2020-05-28 09:35:40

Hamenyekanye ukuri nyako kw’ifungwa rya Burna Boy na se umubyara.

Uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu akaba yaramenyekanye cyane nka Burna Boy.

Kuri ubu inkuru iri kuvugwa cyane muri Nigeria iravuga ko Burnaboy yatawe muri yombi ari kumwe na Se aho bashinjwa guhungabanya umutekano w’abaturanyi.

Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye muri Nigeria nka Naijaoxford, Burna Boy yatawe muri yombi na polisi nyuma y’uko abaturanyi binubira urusaku rw’umuziki n’ibitaramo ruva mu nzu ye.

Abaturanyi b’uyu muhanzi wari kumwe na Se, bemeza ko Burna Boy ababangamiye muri ibi bihe aho abicisha umuziki ufite umudundo umena amatwi kandi ugera kure hashoboka aho ngo umuturanyi atabasha kuganira na mugenzi we kubera urusaku Burna Boy ateza abinyujije mu byuma bisakaza amajwi y’umuziki bicurangirwa mu nzu iwe.

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yo yamenye aya amakuru ko Burna Boy abangamiye umutekano w’abaturage, mu gihe ari abaturage bo ubwabo bitoye bagahamagara Polisi ngo ibe yabakemurira icyo ikibazo cy’urusaku cyari kibabangamiye.

Polisi yo nta kindi yakoze usibye guta muri yombi iki cyamamare, Burna Boy. Uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko, mu gace atuyemo abaturage bavuga ko atari we wakwangiza umutekano kurenza ibindi byamamare bihatuye ahubwo ko Burna Boy abitwaraho nabi abasakuriza buri munsi.

Abaturage baturanye n’uyu muhanzi ntibatinya kuvuga ko Burna Boy ariwe cyamamare kiyemera kuruta abandi batuye muri ako gace.

Amakuru y’itabwa muri yombi kwa Burna Boy yasakaye kuwa 27 Gicurasi 2020.

Burna Boy ari mu bahanzi bigaruriye imitima y’abakobwa benshi cyane cyane ku mugabane w’Afurika ari nawo akomokaho.

Yanditswe ma Didier Maladonna



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Ijambonews Published: 2020-05-28 09:35:40 CAT
Yasuwe: 700


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Burna-Boy-na-Se-batawe-muri-yombi.php