English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Byinshi ku muhanzi wa Nyiribiremwa Hafashimana JC ufite inzozi zo gushinga ishuri rya Muzika


Yves Iyaremye. 2020-07-22 17:52:38

Byinshi ku muhanzi wa Nyiribiremwa Hafashimana JC ufite inzozi zo gushinga ishuri rya Muzika mu Rwanda

Hafashikmana Jean Claude ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n’indirimbo zihimbaza Imana aho akomeje kwigarurira benshi binyuze mu ndirimbo ze zinyura ubashije kuzumva binatuma benshi basigaye barazigize izo kwitabiraho muri Telephone zabo.

Hafashimana Jean Claude,yavukiye Burera Kinyaba Sector Paoisse Runaba. Arubatse afie abana babiri Umukobwa n’Umuhungu. HC ni Umunyamuziki;Umuhanzi,umuririmbyi,umuririmbisha.Umuziki awukomora mu muryango kuko muri famille yabo bafite umunyamuziki wari uzi gucuranga cyane nawe wize mu iseminari. 

Aganira n’Ijambo.net yavuze ko Impano yo kuririmba itatinze kugaragara kuko kuva mu bwana bwe yigishaga  abandi bana  uturirimbo ndetse hari n’izo yahimbaga (1995 afite imyaka 12 yahimbye iyitwa Abana bato).

Ibyo wamenya ku buzima bwa Hafashimana

Hafashimana ngo yiga mu mashuri abanza yayoboraga abandi bana kuri Parede,byamufashije gutinyuka bituma atangira kuyobora indirimbo mu Kiliziya mu 1998 yiga mu mwaka wa gatandatu amashuri abanza aho yari umukarisimatike ashinzwe  komisiyo y’abana.

Umuziki wagutse aho yatangiriye iseminaire 1998/1999 I Nkumba.

Yinjiye mu bashinzwe kwigisha indirimbo ageze mu mwaka wa gatatu. Ari nabwo yatangiye guhimba indirimbo ya mbere 

Yiga mu iseminari igihe cy’ibiruhuko yitabiriye amarushanwa menshi y’indirimbo cyane cyane z’ubuzima busanzwe.  

Impuruza Yashishikarizaga abanyarwanda kurwanya Sida

Indangamirwa  Yashishikarizaga abantu kurwanya ikoreshwa ry’amasashe

Ubumwe bwacu Yashishikarizaga abantu guharanira ubumwe n’ubwiyunge

Hari izindi ndirimbo yahimbye zirata Umubyeyi Bikira Mariya harimo Singizwa Mwamikazi Habw’impundu Mariya  Singizwa Bikiramariya Shimirwa Nyagasani  Inyange ikira Mariya Nzashimira Uhoraho….. Umuziki yawukomereje mu Iseminari Nkuru I Rutongo aho yari ashinzwe abigisha indirimbo.(ChefdesMaitresdeschants)2005 Aha yahahimbiye indirimbo Nyinshi ariko iyamenyekanye ni Uhoraho ari nayo Abo biganaga bari baramwitiriye. Kuva 2005 kugeza 2010 yakomeje umuziki muri Kaminuza y’urwanda College ishinzwe ubuhinzi n’ubworozi CAVM. Ahayagiye ashingwa imirimo itandukanye  (DirecteurTechnique,Umuyobozi wa Chorali ndetse n’umwarimu w’indirimbo. Yahimbye indirimbo nyinshi ariko zitari iza Kiliziya.

Ahanini zikangurira abanyarwanda  Ubumwe n‘ubwiyunge,kurwanya Sida. Kuva 2008 yinjiye muri Chorali Ishema Ryacu Yaririmbagamo ashinzwe kwigisha indirimbo.

Iyi korali yaramufashije cyane kuko niho ibihangano bye mu ndirimboza  za Nyiribiremwa zihimbaza zagaragaye cyane.

Kugeza ubu niho aririmba. Yanyuze no mu zindi Choral-Choral nkaho twavuga Intumwa ya Paroisse Runaba-Choral Ijwi ry’Imana (Nyagatare)-Christus Regnat Kigali. Kugeza ubu afite indirimbo zanditse ku manota zirenga 30.

Inyinshi zikoreshwa mu missa. Indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi Audio zimaze kujya hanze ni Enye. Iziteganwa kujya hanze ni Ebyiri. Kuzikora muri Studio byararangiye (Instrumrntal) hasigaye recording. 

Uyu muhanzi Hafashimana Jean Claude agaruka ku bihangano bishya yavuzeko  kuri ubu afite indirimbo zitandukanye ahanini  zo kuramya nho guhimbaza gusa zikoreshwa muri kiliziya Gatulika harimo nka Ave Mariya,Mwamikazi twiyambaza,Gumana natwe Nyagasani;Alleluia Nzakongeza Nyagasani,Isengesho ruzange,Twumve Mwami  w’Impuhwe,Akira aya Maturo. 

Avuga ko Umwihariko ahanini uba uri mu ndirimbo ze ari ahanini uburyo ibihangano bye biba bikozemo.

Agira ati:”ni indirimbo ahanini zishingiye ku magambo yanditse muri Bibiliya.Ni indirimbo ngufi kandi zifite ubutumwa bwihariye  iyo nzikora mparanira kuzikora neza kuburyo uzazumva zizamufasha kumva ari muri Nyagasani yuzuye umwuka.”

 

Hafashimana agaruka ku mpamvu ituma ahimba indirimbo yaragize ati:”igihe cyose mbanshaka kuririmba,ariko impamvu nyamukuru ni ugushaka gufasha abakunda gusenga kubona hafi indirimbo zisingiza Imana.”

“Ndifuza kuzamura impano z’abana bakiri bato zo kuririmba cyane cyane indirimbo zihimbaza Imana (Luturgiques).

Uyu muhanzi yemeza ko mu kuzamuka kwe inzira mikiri ndende cyane ngo hari  byinshi byo gukora gusa ngo ageze ku rwego rushimishije mu gutanga ubutumwa bwo gusingiza Imana.

 

Agira ati:”Ndifuza kugera ku rwego rwo guhimba indirimbo mpuzamahanga.Ndifuza kuzajya nkora ibitaramo bikomeye bifasha abakristu benshi cyane.”

Bimwe mubyo ateganya mu bihe bizaza harimo gutegura igitabo gikubiyemo indirimbo ze zose nubwo u Rwanda n’isi yose bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus arifuza ko iki gikorwa cyakorwa mbrere y’uko uyu mwaka urangira 2020,gukora umuzingo w’indirimbo Album ya mbere y’indirimbo ze mu mwaka wa 2021 ndetse arateganya no  Gushinga Ishuri Ryigisha Umuziki.

 

 



Izindi nkuru wasoma

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Umuhanzi Yampano uri kugenda yigarurira abatari bacye mu muziki yahamije ko ari mu rukundo.

Abacuruzi ba Goma bahaye bagenzi babo ba Rubavu Ubunane bufite agaciro ka miliyoni 5Frw.

Umuhanzikazi Butera Knowless yahakanye ko nta bibazo yigeze agirana na mugenzi we Bwiza.

Diregiteri w’ishuri arahigwa bukware nyuma yo kwica umuturage.



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-07-22 17:52:38 CAT
Yasuwe: 1377


Comments

By Honoré on 2020-07-23 13:25:25
 Jean Claude nakomereze aho. Inganzo ye ntikazime

By Eric on 2020-07-23 05:42:34
 courage hafasha uri munzira nziza kd uradufasha muri kir dukoresha indirimbo zawe nyinshi

By Eric on 2020-07-23 05:42:23
 courage hafasha uri munzira nziza kd uradufasha muri kir dukoresha indirimbo zawe nyinshi

By Medard on 2020-07-22 14:35:07
 Gushaka Niko gushobora komeza ugire ishyaka n,umwete

By Clarisse on 2020-07-22 14:28:08
 Courage cyane ! Imana izabigufashemo



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Byinshi-ku-muhanzi-wa-Nyiribiremwa-Hafashimana-JC--ufite-inzozi-zo-gushinga-ishuri-rya-Muzika.php