English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
COVID-19 : Eddy Kenzo arasaba ko abahanzi bahabwa ubufasha muri ibi bihe


Ijambonews. 2020-04-14 14:57:39

Umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika cyane cyane mugihugu cya Uganda , Eddy Kenzo avuga ko muri ibi bihe Isi yugarijwe nicyorezo cya Coronavirus , abahanzi bagizweho ingaruka nihagarikwa ry'ibikorwa bimwe na bimwe bagobokwa bagahabwa ubufasha.

Uyu muhanzi kuri ubu uri mu gihugu cya Cote d'Ivoire , aho yaheze dore ko ubwo ikibuga c'indege cya Entebbe cya Uganda cyafunze atarataha , nyuma aza no kwandika ku rubuga rwa twitter asaba leta ko we nabandi bari hanze ya Uganda bafashwa gutaha iwabo muri Uganda kuko aho bari batizeye ubwirinzi bwaho.

Icyo gihe Eddy Kenzo yanavuze ko nta cyizere muri we afite nyuma yo guhera muri Cote d’Ivoire aho yari yaritabiriye igitaramo muri kiriya gihugu.

Kuri ubu mu kiganiro na Televiziyo yo mu gihugu cya Cote d'Ivoire, Kenzo yasabye Guverinoma ya Uganda gutekereza ku bahanzi kuko bafite ibibazo by'amafaranga muri iyi minsi bakaba bafashwa nabo kubona inkunga ibatunga.

Uyu muhanzi yavuze ko ibindi bihugu nka Kenya na Cote d'Ivoire byahaye inkunga bamwe mu bahanzi kugira ngo bibafashe muri ibi bihe bitoroshye.

Eddy Kenzo ntiyigeze atangaza amazina y’abahanzi baba barafashijwe muri ibi bihe.

Yagize ati:"Uganda ni igihugu cyumva cyane, politiki yatwaye ibintu byose ariko ndasaba Guverinoma gutekereza ku bahanzi nk’ibyabereye hano muri Cote d'Ivoire na Kenya."

Yakomeje agira ati "Abafana bacu ntibakagombye kwitega ko dufashwa nk'abacuranzi, turabira icyuya, turyama hanze,...ntitumeze nk'abanyapolitiki babishinzwe.

Ntabwo nshobora guha umuntu ibiryo nyamara kandi ntacyo mfite cyo kumugaburira, badutekerezeho nk’abahanzi."

"Nagize igihombo kinini muri iki gihe cyo gufunga.

Nashoye amafaranga menshi mu munsi mukuru wanjye ariko Imana yari ifite gahunda zitandukanye.

Nahisemo gufata amashusho y'indirimbo yiswe 'Tweni Tweni' nkwibutsa umwaka ko wahinduye ibintu byose mu buzima bwanjye."

Eddy Kenzo, atakambiye Leta ngo irwane ku bahanzi nk’abandi baturage bahombejwe na Coronavirus, kugeza ubu muri Uganda hari abarwayi ba Coronavirus 54 ntawe urahitanwa niki cyorezo, hamaze gukira abantu barindwi.

.Yanditswe na : Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-14 14:57:39 CAT
Yasuwe: 823


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
COVID-19--Eddy-Kenzo-arasaba-ko-abahanzi-bahabwa-ubufasha-muri-ibi-bihe.php