English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
COVID-19 : Miss Rwanda2020 yatanze ibiribwa byo kugoboka abatabifite muri ibi bihe


Ijambonews. 2020-04-08 12:48:08

Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n'Isi yose bihanganye n'icyorezo cya Coronavirus ndetse n'ingaruka zatewe n'iki cyorezo , abantu batandukanye bagiye batanga ubufasha butandukanye bw'ibiribwa ibindi ku bantu bahuye n'ingaruka z'iki cyorezo cyibasiye Isi.

Kuri iyi nshuro Miss Rwanda 2020 , Nishimwe Naomi nawe yinjiye mu mubare wabagira neza bafasha abatishoboye n'abandi babonaga ibyo kurya ari uko bakoze ku munsi ubu bakaba batabasha kubibona muri iki gihe imirimo imwe nimwe yahagaritswe hirindwa ikwirakwizwa ry'iki cyorezo.

Iki nicyo gikorwa cya mbere Nishimwe Naomie akoze nka Miss Rwanda wa 2020 kuva yakwambikwa ikamba tariki 22 Gashyantare 2020, abinyujije ku rubuga rwa Twitter Naomi yahise aha umukoro abandi bakobwa bagenzi be begukanye ikamba mu myaka yabanje abamubanjirije ku mwanya ariho.

Muri abo harimo Akiwacu Colombe wegukanye iri kamba mu 2014, Miss Kundwa Doriane wegukanye iri kamba mu 2015 , Bahati Grace wegukanye iri kamba mu 2009, Miss Mutesi Aurore wegukanye irikamba mu 2012, Miss Mutesi Jolly wegukanye iri kamba mu 2016, Miss Iradukunda Elsa wegukanye iri kamba mu 2017, Miss Iradukunda Liliqne wegukanye iri kamba mu 2018 na Miss Nimwiza Meghan wegukanye iri kamba mu 2019 , aba nabo bahise bemera ko hari icyo bazakora.

IyI nkunga Miss Naomi yatanze irimo umuceri, akawunga, amavuta yo gutekesha n’ibikoresho by’isuku.

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko muri ibi bihe bikomeye yahisemo kwitura abamushyigikiye mu bihe bitandukanye kuri ubu badafite ibyo kurya.

Ati “Mu buryo bwo kwitura umuryango ku bw’urukundo wanyeretse no kunshyigikira muri ibi bihe n’ibyabanje nshyigikiye gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda yo gutanga ibiribwa ku babikeneye.”

Kuva iki cyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda ibyumweru bibiri birengaho iminsi itatu birashize leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Uretse abatanga serivisi zihutirwa nk’abaganga, abacuruza ibiribwa na serivisi z’imari abandi bantu bategetswe kuguma mu rugo, bituma hari ababura ibyo kurya bitewe n’uko baryaga ari uko bakoze.

Leta yashyizeho inkunga y’ibiribwa ariko n’abantu ku giti cyabo barayunganira mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Miss Nishimwe Naomie yinjiye muri iki gikorwa atera inkunga abaturanyi be, abaha ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta ndetse n’ibikoresho by’isuku.



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-08 12:48:08 CAT
Yasuwe: 731


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
COVID-19--Miss-Rwanda2020-yatanze-ibiribwa-byo-kugoboka-abatabifite-muri-ibi-bihe.php