English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
COVID-19 : RIB yataye muri yombi abanyamakuru ba Afrimax


Ijambonews. 2020-04-09 09:25:54

UUrwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruvuga ko rwataye muri yombi abantu batandatu barimo n’abanyamakuru ba Afrimax banyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu butumwa Bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter , RIB ivuga ko abo bantu bafatiwe Nyarutarama muri Kagondo II, Umurenge wa Remera Akarere ka Gasabo

.

RIB ivuga ko aba bose bafashwe bahuruje abaturage ngo babahe ibyo kurya byo kubafasha nta buyobozi bw’ibanze babimenyesheje ndetse hatitawe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

"None Tariki 8/4/2020 mu mudugudu wa Kagondo II, Akagari ka Nyarutarama,Umurenge wa Remera Akarere ka @Gasabo_District hafashwe abantu batandatu bahuriye mw’itsinda ryiyise ABAHUJUMUTIMA barimo abanyamakuru babiri, ....."

Ubutumwa bwa RIB yanditse kuri twitter Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye itangazamakuru ko abanyamakuru batawe muri yombi ari Byiringiro David na Innocent Valentin Muhirwa bakokorera Afrimax TV .

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

Yanditswe na MAHORO Vainqueur



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Ijambonews Published: 2020-04-09 09:25:54 CAT
Yasuwe: 742


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
COVID-19--RIB-yataye-muri-yombi-abanyamakuru-ba-Afrimax.php