English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
#COVID19 : Shaddyboo yatanze inkunga y'ibiribwa ku baturanyi be


Ijambonews. 2020-04-20 15:08:54

Muri iki gihe Isi yigarijwe n'icyorezo cya Coronavirus , hari qbagiye bagirwa ingaruka n'ingamba zafashwe muguhashya iki cyorezo , ni muri urwo rwego, Mbabazi Shadia wamenyekanye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko yahisemo kwifatanya na bamwe mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Ukwezi kurenga kurashize mu Rwanda umuntu wa mbere agaragaweho n’iki cyorezo, ingamba zo kucyirinda zarakajijwe ku buryo abantu benshi barimo kugerwaho n’ingaruka z’iki cyorezo.

Shaddyboo umubyeyi w'abana babiri buri mwaka tariki ya 20 Mata yizihiza isabukuru ye y’amavuko, yahisemo kwifatanya n’abatishoboye bagezweho n’ingaruka za COVID-19 aho yatanze ibiribwa ku baturanyi be Kibagabaga.

Shaddyboo umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga cyane kuri Instagram , dore ko hari nabamuhimba umwamikazi wayo mu Rwanda, kuri uyu munsi yizihiza isabukuru ye uretse gushima Imana ngo buri gihe afata n'umwanya agasangira cyangwa akagira ibyo asangira n'abatishoboye niyo byaba bike ariko ngo hari aba ba babibuze.

Yagize ati“intangiriro y’undi mwaka kuri njye. Ndashimira Imana ku bw’ubuntu butangaje n’urukundo rwa yo rudashira, kuba ndi hano ni yo, ni yo mpamvu nahisemo gusarananya duke mfite n’abadashobora kubona iby’ibanze(nk’uko nsanzwe mbikora ku isabukuru zanjye), ibi bihe ntabwo bitworoheye twese, ariko byibuze bamwe muri twe dushobora kubona ibyo kurya n’aho twarambika umusaya.”

Shaddyboo yavuze ko yahisemo gufasha abaturage bo mu gace atuyemo ka Kibagabaga nyuma y’uko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumweretse ababaye kurusha abandi. Ibiribwa Shaddyboo yabashije kugenera abagizweho ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, birimo isukari, umuceri, kawunga ndetse n’ibishyimbo.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Pini Zahavi ureberera inyungu z’umukinnyi Neymar Jr yatanze umucyo ku bibazo by’umukiriya we.

Karongi: MINALOC yatanze umucyo ku iyegura ry’abayobozi b’Akarere bavugwaho serivisi mbi.

Amakuru mashya: FERWAFA yatanze igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha mu Gikombe cy’Amahoro.

Icyorezo cya Mpox kizwi nk’ubushita bw’Inkende kimereye nabi abaturanyi.

Gen.Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zimwemerara guhagarira u Rwanda muri Tanzania



Author: Ijambonews Published: 2020-04-20 15:08:54 CAT
Yasuwe: 1682


Comments

By king on 2020-04-20 14:49:14
 dukomeze twitanga bavandimwe



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
COVID19--Shaddyboo-yatanze-inkunga-yibiribwa-ku-baturanyi-be.php