English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Cecile Kayirebwa yahuye n’ibyago bituma atagaragara mu gitaramo

Umuhanzi Cecile Kayirebwa ntiyabashije kugaragara mu gitarmo ‘Afro Opera dinner’ kubera ibyago yahuye nabyo byo gupfusha musaza we.

Byari byatangajwe ko Kayirebwa azagaragara mu gitaramo cyabaye ku wa 17 Gashyantare 2024 cyibera ‘Atelier du Vin’ gitangizwa n’abakobwa baririmba indirimbo za gakondo biyise ‘Isheja’ ariko abitabiriye igitaramo babwirwako atabonetse igitaramo cyamaze gutangira.

Umuhanzi Maurix Baru yakurikiyeho aririmba indirimbo ze zitandukanye ariko ageze kuyo  yakoranye na Cecile Kayirebwa yise Abasangirangendo ahita avuga ko uyu mubyeyi atabonetse kubera ko yahuye n’ibyago.

Nyuma y’igitaramo Maurix yatangaje ko Kayirebwa yababwiye ko atazaboneka ku munsi w’igitaramo kandi bumva impamvu yabiteye irumvikana.

Ati”yatumunyesheje ko yapfushije musaza we ku munsi w’igitarmo ,twe twifuzaga ko yatarama ariko kandi ntabwo umuntu yaba yagize ibyago ngo areke gutabara ahubwo ngo aje gutarama.”

Maurix yavuze ko ari bimwe mu byatumye abitabira igitaramo baba bake kuko bakimara kumenya ko yagize ibyago bamwe bahise bajya kumutabara.

Maurix yavuze ko nyuma yo gutabara bazicara bakaganira ku buryo bakongera gutegura ikindi gitaramo mu rwego rwo kongera kunezeza abakunzi babo.



Izindi nkuru wasoma

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu

Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa

Menya ibyaha bituma umuntu ahabwa igihano cyo kwamburwa uburenganzira mboneragihugu

Umuhanzi Nicki Minaj yafatanwe urumogi maze igitaramo yari afite gihita gisubikwa

/Umuhanzi Nicki Minaj yafatanwe urumogi maze igitaramo yari afite gihita gisubikwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-18 18:26:19 CAT
Yasuwe: 131


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Cecile-Kayirebwa-yahuye-nibyago-bituma-atagaragara-mu-gitaramo.php