English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Chris Brown wavuzweho ibikorwa byo guhohotera abakobwa ake kashobotse.

Sosiyeti ikomeye ya ‘Investigation Discovery’ isanzwe ikora filime zicukumbuye, igiye gushyira hanze filime inshya igaruka ku bikorwa byakozwe  na Chris Brown.

Mu bikorwa uyu muhanzi uri mubakomeye isi ifite  byiganjemo ibyo yagiye ahohotera abagore bishobora gushyira ahantu habi  mu  urugendo rw’umuziki rw’uyu muhanzi wubatse amateka akomeye mu jyana ya muzika.

Amazina yahawe iyi filime ni ‘Chris Brown: A History of Violence’. Ikaba izajya ahagaragara ku wa 27 Ukwakira 2024. Iri mu mujyo w’icyo ID yise “No Excuse for Abuse”. ubu bukaba ari ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Iyi filime mbarankuru izagaruka ku birego byashinjwe uyu musore byo guhohotera abagore. Izagaruka ku ihohoterwa yakoreye Rihanna mu 2009 ubwo bakundanaga.

Uretse ibyo uyu muhanzi yakoreye Rihanna, ahubwo hazanagaragamo abandi bakobwa  benshi yahogoteye  mu myaka yabanje.

Muri iyi filime mbarankuru hazagaragaramo abasesenguzi bazagenda bavuga ku buhamya bwatanzwe na bamwe bavuga ko bahohotewe n’uyu muhanzi, n’ingaruka byabagizeho zigiye zitandukanye.

Mu mashusho magufi yagiye hanze hagaragawemo umwe mu bashinja Chris Brown, agira ati “Ntabwo nari narigeze mbivuga ku karubanda, ariko iyi ni yo nzira yonyine  ishobora kubihagarika.’’

Nnsengimana Donatien.

Izindi nkuru wasoma

Christopher Wray uyobora FBI azegura mbere yuko Perezida Trump atangira kuyobora Amerika.

Batatu barimo Munyantore Christian batawe muri yombi bakekwaho kurya imitsi y'abaturage.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yamaze impungenge abamotari.

Perezida Kagame yihanangirije abakomeje guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

ITANGAZO RYA TURAMBANE Christian IDRISS RISABA GUHINDURA AMAZINA.

Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 19:46:27 CAT
Yasuwe: 133

Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Chris-Brown-ntamahungiro-afite.php