English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi wa filime wo muri Leta zunze ubumwe Amerika, Chris Hemsworth, agiye kuba ahagaritse gukina filime nyuma y’uko amenye ko afite ibyago byo gufatwa n’uburwayi bwo kwibagirwa, buzwi nka Alzheimer.

Chris Hemsworth wamenyekanye ku izina rya Thor, uri gukora filime mbarankuru ku byo wakora kugira ngo ubeho igihe kirerekire, yavuze ko nyuma y’agace ari gukora azaba ahagaritse gukina filime.

 

Uyu mugabo yatangaje ko mu isuzuma yakorewe n’abaganga, yasanze afite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vanity fair yagize ati "Nyuma y’agace tugiye gushyira hanze, nzahita mfata umwanya wo kuba ndetse gukina filime, mbone umwanya wo kwita ku bana banjye n’umugore wanjye."

Chris Hemsworth w’imyaka 39 uturuka muri Australia, yamenyekanye muri filime zakunzwe nka Thor, Avengers, Extraction n’izindi.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-20 11:15:06 CAT
Yasuwe: 140


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Chris-Hemsworth-agiye-gihagarika-gukina-filime.php